Abibaga telefoni i Kigali batawe muri yombi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Aba basore bafatanywe telefoni zibwe mu bihe bitandukanye banavuga uko bazibaga

Urwego rw’Ubugenzacyaga, RIB, rwerekanye abantu batanu bakekwa kwiba za telefoni mu nama zibera mu Mujyi wa Kigali.

Abo barimo uwitwa Mutabazi Jean Bosco, Mihigo Landry, Mihigo Samson, Ntare Fabrice na Mugisha Irene.

RIB ivuga ko abo ifunze harimo abakora akazi k’ubumotari , abatekinisiye.

RIB ivuga ko bafashwe kugera tariki 04 Kamena 2024.

Umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B Thierry, avuga ko uwo Mutabazi Jean Bosco usanzwe ari umotari yashikuzaga telefoni, akaziha uwitwa Irene.

Ni mu gihe Mihigo Landry afite ubumenyi ubuhanga bwo gukuramo ” I Cloud na serial number ya telefoni”.

Ntare Fabrice na we ni umutekinisiye ucuruza telefoni.

VIDEO

- Advertisement -

Harimo abiba mu nama

RIB ivuga ko Mutabazi Samson we yambara neza akajya mu nama akajya gushaka telefoni na mudasobwa yiba.

Dr Murangira avuga ko bakurikiranyweho ibyaha 5 birimo Kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gusambanya ku gahato n’ibindi bifitanye isano n’ubujura.

Avuga ko Mutabazi ajya mu kabari akareba abantu b’intege nke, akaba yahanye isiri na Mugisha Irene, bakamwaka telefoni.

RIB ivuga ko tariki ya 23 Werurwe 2024 batwaye umugenzi yasezeranye na Mugisha, umugenzi yari atwaye bamwinjiza ahantu bamwiba telefoni.

IPhone 14 Max bamwibye bayijyanye kwa Landry arayihindura barayigurisha.

RIB ivuga ko Kwa Mutabazi bahasanze igikapu cy’uwo mugore.

Ubugenzacyaha butangaza ko Ntare Fabrice yambara neza akajya mu nama acunga ko urangaye amwiba telefoni.

Anabeshya ko atanga akazi, akabeshya umuntu ko agiye kumukodesha akamuha amafaranga kuri Laptop ye, cyangwa akavuga ko atanga akazi akabasaba laptop zanyu akinjira hamwe agasohokera ahandi akaba arakwibye.

RIB ivuga ko bafungiye kuri RIB station ya Rwezamenyo na Kicukiro.

Icyaha cyo gusambanya undi ku gahato cyihariwe na Mugisha na Mutabazi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, ashima ko abaturage Batanga Amakuru.

Ati”RIB ishimira ubufatanye abantu bagaragaza no kuba abibwe batanga amakuru hakiri kare, bigafasha ko abantu bakurikirana hakiri kare, ibyibwe bikagaruzwa.”

Dr Murangira B Thierry avuga ko uwiba atagira isura, amakuru yo kumutahura atangwa n’abaturage.

RIB ivuga ko itazatezuka mu gukurikirana abakora ibyaha, ko ahubwo ababikora bahindura umuvuno bakabivamo.

RIB ivuga ko utega moto nijoro akwiye kujya abanza gufata ifoto ya plaki akayoherereza inshuti ye, kandi ujya kwishyura akitaza motari.

Telefoni zose ni 193 zafashwe mu gihe cy’ukwezi kumwe n’igice.

UMUSEKE.RW