Amarerero ya Paris Saint Germain na Bayern Munich ni yo azabanza gusogongera kuri Stade Amahoro ivuguruye, mbere y’umukino wa APR FC na Rayon Sports.
Iyi mikino yombi izakinwa ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, yateguwe muri gahunda yiswe ‘Umuhuro mu Amahoro’ yo kuganuza Abanyarwanda ku buryohe bwa Stade Amahoro mbere yo gutahwa ku mugaragaro tariki ya 4 Nyakanga.
Uyu mukino hagati y’aya marerero uzatangira saa Munani z’amanywa (14h00) mbere y’umukino karundura uzahuza APR FC na Rayon Sports saa Kumi n’imwe (17h00).
Aya marerero yombi ahuriye ku kuba ashamikiye ku makipe afitanye isano ryo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
Mu Ugushyingo 2021 ni bwo ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yafunguye ishuri ryigisha umupira w’amaguru abahungu n’abakobwa mu Rwanda, kuri ubu rikorera mu Karere ka Huye. Ni mu gihe irerero rya Bayer Munich yo mu Budage ryo ryashinzwe mu mwaka ushize wa 2023.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW