Amategeko arenga 300 yaratowe: Umusaruro w’ibyagezweho n’Abadepite 

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Kagame yaseshe Inteko Ishingamategeko umutwe w'Abadepie

Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024, yaseshwe nkuko bigenwa n’amategeko.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 79, Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gusesa umutwe w’abadepite igihe icyo ari cyo cyose.

Iyi ngingo ivuga ko mu rwego rwo gutegura amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite byibura iminsi mirongo itatu (30) ariko itarenze mirongo itandatu (60) ku gihe cyagenwe cyo kurangira kwa manda y’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu ijambo rye ,Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, Donatille Mukabalisa,yashimiye umukuru w’igihugu wabahaye impanuro nziza , zatumye batanga umusaruro.

Yagize ati “ Nyakubahwa Perezida wa Repulika, tariki ya 19 Nzeri 2018, twarahiriye imbere yanyu twiyemeza kuzuza inshingano  zacu nkuko biteganywa n’itegeko nshinga n’andi mategeko . Mu ijambo mwatugejejeho, kuri uwo munsi, mwagarutse  w’iyi manda, muduha umukoro, muduha n’inama n’impanuro z’imyitwarire n’imikorere yacu  ari nazo zadufashije mu mirimo yacu ya buri munsi muri iyi manda.”

Perezida w’inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, avuga ko muri iyi manda irangira, hari byinshi byakozwe mu bijyanye no gutora amategeko,mu bikorwa bya guverinoma ndetse no kwegera abaturage.

Gutora amategeko

Hon Mukabalisa Donatille, avuga ko mu bikorwa byo gushyiraho amategeko , hasuzumwe ndetse hanatorwa amategeko agera kuri 392 harimo itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, amategko ngenga 10 n’amategeko asanzwe 381 .

Avuga ko amategeko yose yatowe agaragaza ko igihugu kihuta mu iterambere.

- Advertisement -

Ati “ Tukaba twishimira ko amategeko yose yari mu mutwe w’Abadepite, twari twiyemeje ko tugomba gusoza manda yose tuyatoye, yatowe ndetse akaba yaroherejwe gutangazwa.”

Muri rusange amategeko yose yatowe agaragaza ko igihugu cyacu kihuta mu iterambere, gikora amavugurura hagamijwe kugendera ku muvuduko isi igenderaho no ku byo abaturage bakenera mu mibereho yabo na byo bigenda bihinduka.”

Aragaragaza kandi ko igihugu cyacu cyaguye amarembo mu gukorana, guhahirana no gufatanya n’ibindi bihugu  ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Kugenzura ibikorwa bya Guverinoma 

Mukabalisa Donatile , agaragaza ko  bashyize imbaraga zikwiye  mu gukurkirana ibikorwa bya guverinoma .

Mukabalisa avuga ko mu byo bakoze bitandukanye n’ibyakorwaga mbere harimo kujya kureba ibikorwa n’imishinga byagenewe ingengo y’imari ,bagakurikirana uburyo bishyirwa mu bikorwa kugira ngo ahari ibibazo bikosorwe hakiri kare.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, Donatille Mukabalisa, asobanura ko mu bikorwa byo kugenzura ibikorwa bya guverinoma,  ibibazo byagaragaye biturutse mu ngendo rusange  z’abadepite, iza komisiyo cyangwa muri raporo zabaga zasesenguwe muri komisiyo , Inteko Rusange y’umutwe w’Abadepite yagejejweho ibisubizo mu magambo ndetse no mu nyandiko ku bibazo byari byabajijwe abagize guverinoma inshuro 32.

Kwegera abaturage

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, avuga ko bakoze ingendo mu gihugu hose, basura ibikorwa by’iteramnbere ndetse no kuganira n’abaturage kuri gahunda za leta zigamije kubateza imbere, kugira ngo banamenye uruhare bazigiramo n’uburyo zagera ku ntego.

Yongeraho ko muri izo ngendo  hakiriwe ibibazo by’abaturage ndetse abadepite bakabiha umurongo w’uburyo byakemuka ku bufatanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze kandi hagatangwa raporo y’uko byakemutse .

Perezida w’inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite, avuga ko hari ibibazo byasabaga guhamagaza abagize guverinoma babishinzwe kubisobanura no gusabwa kubikosora.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki y’Ububanyi n’amahanga , Inteko ishingamategko umutwe w’Abdepite, ivuga ko yaguye mu umubano n’izindi nteko nshingamateko z’ibindi bihugu ndetse hanasinywa amasezerano y’ubufatanye.

Avuga ko ibitaragezweho muri iyi manda bifitiwe impamvu kandi bizeye ko manda izaza bizagerwaho.

Ati “Ibyo twishimira twagezeho byose, tubikesha inama nziza zanyu , tukabikesha n’imikoranire myiza y’Inteko ishingamategeko n’izindi nzego.”

Amatora y’inteko ishinga amategeko itaha yahujwe n’ay’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba ku itariki 14-15 Nyakanga.

UMUSEKE.RW