Nyuma y’urugendo rurerure ariko rwarimo intsinzi, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yageze mu Rwanda yakiranwa ubwuzu ku bw’akazi gakomeye yakoreye muri Afurika y’Epfo.
Amavubi yageze mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 12 Kamena Saa Tatu z’ijoro. Ni nyuma yo kuva muri Afurika y’Epfo u Rwanda rutsinze Lesotho igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa Kane wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Itsinda ry’abajyanye n’Amavubi bose, bakıgera ku kibuga mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe, bakiriwe n’abarimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Munyantwali Alphonse, abafana n’abandi.
Umutoza mukuru w’Amavubi, Torsten, akigera i Kigali yavuze ko ubwo bavaga muri Côte d’Ivoire bagize urugendo rurimo ibibazo ariko bitababujije gukora icyari cyabajyanye bagatsinda Lesotho igitego 1-0.
Iyi ntsinzi y’u Rwanda, yatumye ruyobora itsinda rya Gatatu (C) n’amanota arindwi n’ibitego bibiri ruzigamye.
U Rwanda ruzongera gukina imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi, rwakira Nigeria kuri Stade Amahoro tariki ya 17 Werurwe 2025.
UMUSEKE.RW