Amerika igiye kwinginga Israël na Hamas guhagarika imirwano

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Antony Blinken, Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe ushinzwe Ububanyi n'Amahanga

Antony Blinken usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, agiye kugirira uruzinduko mu Burasirazuba bwo Hagati agamije ko yakwinginga Israël na Hamas guharika Intambara.

Al Jazeera yanditse ko uyu mutegetsi Mukuru wa Washington DC ushinzwe Ububanyi n’Amahanga aza gutangira uruzinduko rwa munani mu Burasirazuba bwo Hagati, kuva mu Kwakira 2023 ubwo Intambara yarotaga muri Gaza.

Ku kubitiro Antony Blinken arasura Misiri yo muri Afurika ariko ikaba ituranye na Israël.

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena, Blinken araganira na Abdel Fattah el-Sisi uyobora Misiri, nka kimwe mu bihugu bituranyi na Israël kandi kikaba cyarakiriye impunzi nyinshi zavuye muri Palestine by’umwihariko muri Gaza na Rafah.

Blinken azava mu Misiri ajye muri Israël kuganira na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’Ingabo Yoav Gallant, biteganyijwe ko azabasaba ko bagabanya cyangwa bagahagarika ibitero muri Gaza.

Nyuma akazasura ibindi bihugu birimo Jordan na Qatar.

Umwe mu bayobozi ba Hamas Sami Abu Zuhri, yasabye Amerika gushyira igitutu kuri Israël igahagarika intambara, kuko yo yiteguye kujya mu biganiro by’amahoro byahagarika Intambara.

Ati” Turasaba ubuyobozi bwa Amerika gushyira igitutu kuri Israël igahagarika Intambara muri Gaza. Hamas yiteguye kujya mu biganiro bigamije guhagarika Intambara.”

Kuva mu Kwakira kwa 2023, imirwano ikomeye yaratangiye hagati ya Israël na Hamas nyuma y’uko barwanyi ba Hamas binjiye muri Israël bakica abaturage abandi bagashimutwa.

- Advertisement -

Kuva icyo gihe Ubutegetsi bwa Israël bwatangaje ko butangije intambara yo ‘gusenya no guha isomo Hamas’.

Iyo ntambara imaze amezi icyenda imaze kugwamo abantu barenga ibihumbi 37, biganjemo Abasiviri abandi amamiliyoni barahunga.

Ni imirwano amahanga ashinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuyugurano uruhare kuko ngo ifasha Israël ikayishigikira iyiha intwaro.

Byarakaje amahanga asaba ko abategetsi ba Israël bazagezwa mu nkiko bashinjwa ibyaha by’intambara no kwibasira inyokomuntu.

Antony Blinken, Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW