DR Congo: ADF yishe abantu 41

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rw’abantu 41 baguye mu bitero by’Umutwe w’iterabwoba wa ADF byabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Itumamaho n’itangazamakuru muri DR Congo ku uyu wa 10 Kamena, rivuga ko ku ya 7 Kamena 2024, abarwanyi ba ADF bateye mu duce twa Masala, Mahihi na Keme muri Teritwari ya Beni ho muri Kivu ya Ruguru.

Rivuga ko Raporo yatanzwe na Guverineri yerekanye ko abantu 39 bishwe mu gace ka Masala na Mahihi mu gihe abandi babiri bishwe muri Keme, bose hamwe bakaba abantu 41 bapfuye na ho abandi 9 bagamokereka, inzu zigatwikwa.

Guverinoma ya Congo ivuga ko yihanganishije ababuriye ababo muri ibyo bitero, ko kandi idatuje ireba ko yakuraho iyo mitwe y’Ibyihebe, ikanabohoza abaturage bafashwe bugwate.

Umutwe w’Iterabwoba wa ADF uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa Uganda ariko ugakorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe usibye kuzengereza abaturage batuye muri Beni ujya ugaba ibitero bihitana ubuzima bw’Abaturage ba Uganda dore ko nko muri Kamena ya 2023 wagabye igitero ku kigo cy’amashuri mu Burengerazuba bwa Uganda, kigahitana abanyeshuri 40.

Gusa kuva mu Gushyingo 2021, Ingabo za Uganda, UPDF, zatangije ‘Operation Shujaa’ igamije guhiga ibyo bihebe mu mashyamba ya DR Congo.

Uburasirazuba bwa DR Congo bwabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro dore ko habarirwa irenga 200, imwe igizwe n’abanyeCongo indi ikaba igizwe n’abanyamahanga.

THIERRY MUGIRANEZA /UMUSEKE.RW

- Advertisement -