Apostle Arome Osayi agiye gukorera igiterane cy’ububyutse mu Rwanda

Umuvugabutumwa ukomeye muri Nigeria, Apostle Arome Osayi, agiye kuza mu Rwanda mu giterane gikomeye cy’ububyutse cyatumiwemo Umuramyi Chryso Ndasingwa ukunzwe muri iyi minsi.

Ni igiterane kizaba ku ya 4 Nyakanga 2024, kibere muri Kigali Serena Hotel guhera saa Kumi n’imwe z’umugoroba, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Yves Ndanyuzwe wa Remnant Christian Network Rwanda, yatangaje ko iki gikorwa bacyise ‘Rwanda Apostolic Visit.

Yavuze ko bazaba bakitezemo inyigisho z’ububyutse kuko ari byo bintu Apostle Arome Osayi azwiho iwabo muri Nigeria ndetse no muri Afurika.

Ati “Apostle Arome Osayi azwiho kugira inyigisho z’ububyutse, zegereza abantu Imana bituma barushaho kuyishaka. Twiteze ko uru ruzinduko ruzaba imbarutso y’ububyutse mu mitima ya benshi.”

Uyu Apostle Arome Osayi watumiwe ni Umushumba Mukuru wa Reminant Christian Network, ikaba ari Impuzamatorero yashinze mu 2006.

Ihuriramo abo mu madini atandukanye bahuriye ku nshingano zo kugarura gahunda y’intumwa n’ubukristu nk’uko byahozeho mu gihe cya mbere cy’intumwa za Yesu Kristo, mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ukuza k’Umwami Yesu Kristo muri iyi minsi ya nyuma.

Arome Osayi, Uretse kuba umuvugabutumwa ukomeye ni umwanditsi w’ibitabo, umujyanama, rwiyemezamirimo, akaba n’umugiraneza.

Yanditse ibitabo byinshi bishingiye ku myemerere ya Gikristo birimo ‘Kingdom Recalibration,’ ‘Decimating Demonic Devises’ n’ibindi.

- Advertisement -

Abatumiye Apostle Arome mu Rwanda, bavuga ko biteze ko uru ruzinduko rwitezweho gushyigikira no gutera inkunga itorero mu rwego rwo kurifasha gusohoza inshingano no kugera ku ntego yaryo neza.

Ndanyuzwe Yves umwe mu bari gutegura igiterane yasobanuye ko batekereje gutumira Chryso Ndasingwa, kuko ‘ari ari umuhanzi mwiza w’indirimbo za Gikristo.’

Iki giterane cy’ububyutse barateganya ko cyaba ngarukamwaka.

Kanda hano wiyandikishe

 

Apostle Osayi afite abayoboke benshi muri Nigeria
Apostle Osayi utegerejwr i Kigali
Apostle Osayi n’umufasha we

UMUSEKE.RW