APR iravugwamo umutoza w’umunya-Serbie

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

N’ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro, ariko Umunya-Serbie, Darko Nović ashobora kugirwa Umutoza mushya wa APR FC iheruka gutandukana na Thierry Froger ku mpera z’umwaka w’imikino.

Mbere y’uko iyi kipe y’Ingabo itangiza imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2024/2025, ikomeje gushaka abatoza bashya ndetse n’abakinnyi bashya.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Darko Nović ukomoka muri Serbie, ari we mutoza mushya wa APR FC ndetse yamaze kugera mu Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 52, yatoje amakipe arimo ES Sétif, US Monastir n’Ikipe y’Igihugu ya Libya.

Amakuru avuga ko ashobora guhabwa amasezerano azageza mu 2026, arimo ingingo yo kuyongera.

Undi mutoza uvugwa muri iyi kipe nk’umwungiriza, ni Hitimana Thierry ushobora no gutangiza imyitozo ku wa mbere tariki ya 17 Kamena.

Ikipe y’Ingabo ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024, ndetse yayegukanye idatsinzwe.

Umunya-Serbie, Darko Nović ni we ushobora kwemezwa nk’umutoza mushya wa APR FC
Ikipe y’Ingabo ni yo ibitse igikombe cya shampiyona 2023/2024

UMUSEKE.RW