Ikipe 15 zitegerejwe muri CECAFA Kagame Cup 2024

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati rizwi nka CECEFA Kagame Cup, rigiye kwitabirwa n’amakipe 15 arimo atanu ya Tanzania.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizakinwa tariki ya 6-22 Nyakanga, mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania na Zanzibar.

Amakipe 15, ni yo biteganyijwe ko azitabira CECEFA Kagame Cup 2024. Harimo Simba SC, Yanga SC, Azam FC zo muri Tanzania, Coastal Union na JKU SC (Zanzibar).

Hari kandi Gor Mahia (Kenya), Villa SC (Uganda), Vitalo’o (Burundi), APR FC (Rwanda), El Merreikh, Al Hilal, Hai El Waldi zo muri Sudan, El Merreikh FC-Bentiu (Sudan y’Epfo), Nyasa Big Bullets FC (Malawi), TP Mazembe (DRC) na Red Arrows FC yo muri Zambia.

Byari biteganyijwe ko iri rushanwa rizakinwa tariki ya 20 Nyakanga kugeza tariki ya 4 Kanama ariko kubera Ingengabihe y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ishyirwa muri Nyakanga.

Biteganyijwe ko CECEFA y’Ibihugu (CECEFA Senior Challenge Cup), izaba tariki ya 29 Kamena kugeza tariki ya 14 Nyakanga.

TP Mazembe iri mu zizitabira irushanwa ry’uyu mwaka

UMUSEKE.RW