APR yahaye ikaze abakinnyi bashya yaguze

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya APR FC yongeyemo amaraso mashya y’abakinnyi batanu, barimo umunyezamu wazamutse mu ikipe nkuru avuye mu Intare FC.

Ni amakuru yatangajwe n’iyi kipe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, binyuze ku mbuga nkoranyambaga za yo.

Abakinnyi batangajwe ni Tuyisenge Arsène wakiniraga Rayon Sports, Mugiraneza Frodouard wakiniraga Kiyovu Sports, Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ wakiniraga Bugesera FC ndetse na Byiringiro Gilbert bari baratije muri Marines FC.

Iyi kipe kandi yazamuye mu ikipe nkuru Kapiteni wa Intare ndetse akaba n’umunyezamu w’ikipe y’Igihugu y’abato, witwa Ruhamyankiko Ivan.

N’ubwo ari bwo bitangajwe na APR FC, abo bose bari bamaze iminsi bakora imyitozo muri Nyamukandagira, cyane ko banifashishijwe mu mukino wo gusogongera kuri Stade Amahoro banganyijemo na Rayon Sports 0-0.

APR FC ikiri ku isoko ry’abakinnyi byavugwaga kandi ko iri mu biganiro n’umunyezamu Muhawenayo Gad wakiniraga Musanze FC ariko byarangiye  asinyiye Gorilla FC.

Iyi kipe izakina amarushanwa mpuzamahanga arimo irihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati rizwi nka CECEFA Kagame Cup rizaba tariki ya 6-22 Nyakanga muri Tanzania na Zanzibar ndetse n’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo rya CAF Champions League rizatangira muri Kanama 2024.

Tuyisenge Arsène ni umukinnyi mushya w’ikipe y’Ingabo
Muzungu yahawe ikaze
Ruhamyankiko Ivan yazamuwe mu kipe nkuru
Mugiraneza Frodouard ni umukinnyi mushya wa APR FC
Byiringiro Gilbert yagarutse mu rugo

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW