Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yatsinze Al Ahly yo muri Libya amanota 107-94, mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame, ihita yegukana igikombe cya BAL 2024.
Uyu mukino wa nyuma wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kamena 2024, muri BK Arena, saa Kumi z’umugoroba.
Wari umukino benshi bibazaga uko urangira bitewe n’uko Al Ahly yo muri Libya yitwaye neza cyane muri iri rushanwa, ndetse na Petro de Luanda ikaba isanzwe ikomeye cyane, yewe itanashakaga kongera gutsindirwa ku mukino wa nyuma nk’uko byagenze mu 2022 itsindwa na US Monastir yo muri Tunisie.
Agace ka mbere k’umukino karanzwe no gutsindana kw’amakipe yombi, ariko ntihagire iyishyiramo ikinyuranyo kinini kuko karangiye Petro ikegukanye ku manota 26-24.
Al Ahly yo muri Libya yaje mu gace ka kabiri yakamejeje, maze ihita igatwara ku kinyuranyo cy’amanota 14 yose (28-14). Ibi byatumye bajya kuruhuka iri imbere n’amanota 52-40.
Mu kiruhuko cy’igice cya mbere, umuhanzi The Ben uri mu bafite izina muri muzika Nyarwanda ni we wasusurukije abantu 6.404 bari buzuye BK Arena.
Ikipe yo muri Angola yaje mu gice cya kabiri ari indi yindi, ishaka kureba uko yakuramo ikinyuranyo yari yashyizwemo mu gice cya mbere. Yahise itwara agace ka gatatu k’umukino ku manota 35-23. Nyuma y’agace ka gatatu, Petro yari yamaze gukuramo ikinyuranyo cyose kuko banganyaga amanota 75-75.
Ntabwo Petro yigeze ituza nyuma yo kwigaranzura Abanya-Libya, ahubwo yahise ikomereza ku muvuduko yari ifite, maze itwara agace ka nyuma ku kinyuranyo cy’amanota 13 (32-19). Umukino warangiye Petro de Luanda itsinze amanota 107-94, ihita yegukana igikombe ku nshuro yayo ya mbere.
Nicholas Faust wa Petro na Majok Machar Deng wa Al Ahly ni bo batsinze amanota menshi muri uyu mukino (amanota 24 buri umwe).
- Advertisement -
Mu mukino wabaye ku wa Gatanu bahatanira umwanya wa gatatu, Rivers Hoopers yo muri Nigeria yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 90-57.
Umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP) yabaye Lual Lual Acuil wa Al Ahly Benghazi.
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW