Bicahaga yakatiwe gufungwa imyaka 15, umugore we ahabwa 10

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Bicahaga yakatiwe imyaka 15

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwakatiye Bicahaga Abdallah wamenyekanye kuri YouTube igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 naho umugore we bareganwaga nawe akatirwa igifungo cy’imyaka 10.

Abdallah Bicahaga yaburanishijwe adahari kuko yatorotse ubutabera, umugore we yaburanye afungiye mu Igororero rya Nyarugenge i Kigali naho Theophile Gatete we yaburanye arekuwe by’agateganyo.

Umugore wa Bicahaga, Louise Mukamana yaregwaga icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo guhakana jenoside, ubufatanyacyaha mu gukurura amacakubiri cyangwa imidugararo muri rubanda no gupfobya jenoside.

Ni ibyaha byose yaburanye atemera gusa icyaha cyo gucura umugambi wo kudakurikiza amategeko agenga abinjira n’abasohoka cyo yaracyemeraga.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari ibiganiro birimo gupfobya jenoside umugabo we Bicahaga yamwohererezaga akabitunganya maze akabishyira kuri YouTube.

Naho Theophile Gatete we yaregwaga kuba yarashatse gutorokesha abana ba Bicahaga Abdallah mu buryo budakurikije amategeko.

Urukiko rwariherereye rusanga ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro.

Urukiko rwanzuye ko Abdallah Bicahaga wamenyekanye cyane kuri YouTube aho yaregwaga guhakana no gupfobya jenoside abinyujije kuri YouTube yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 naho umugore we Louise Mukamana akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.

Gatete Theophile we yagizwe umwere ku byaha yaregwaga.

- Advertisement -

Abdallah Bicahaga yamenyekanye kuri YouTube mu Rukiko bavuze ko yatorotse akaba ari mu gihugu cy’u Burundi aho yanatorokesheje abana be.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Abdallah Bicahaga yoherezaga ibiganiro akoresheje urubuga rwa ‘Whatsapp’ akabiha umugore we akabitunganya afatanyije n’umwana wabo kandi muri ibyo biganiro harimo guhakana no gupfobya jenoside.

Theophile Gatete we yabwiye urukiko ko atarazi ko abana ba Bicahaga bashakaga gutoroka.

Ari umugore wa Bicahaga Abdallah na Gatete Theophile baburaniye mu Rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Aba bombi basomewe icyemezo cy’Urukiko badahari.

Ntiharamenyekana niba Ubushinjacyaha buzajurira cyangwa umugore wa Bicahaga Abdallah azajurira.

Bicahaga yakatiwe imyaka 15

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza