Bomboko yahamijwe ibyaha yaregwaga birimo n’icya Jenoside

Urukiko rwa Rubanda i Buruseli mu Bubiligi rwahamije Nkunduwimye Emmanuel bita Bomboko ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rutegeka ko ahita atabwa muri yombi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2024 nibwo kiriya cyemezo cyafashwe nyuma y’umwiherero urukiko rumazemo iminsi ibiri.

Bomboko watangiye kuburana tariki 8 Mata 2024, yahamwe n’ibyaha bitatu yari akurikiranyweho.

Ni ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, bikaba byari biteganyijwe ko urubanza rwe rupfundikirwa tariki 07 Kamena, 2024.

Nyuma y’uko Urukiko rumaze kumuhamya ibyaba, Bomboko yahise yambikwa amapingu ajyanwa gufungwa, mu gihe biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, azahabwa igihano ku byaha yahamijwe.

Nkunduwimye Emmanuel bita Bomboko yari umuyobozi w’igaraji rya AMGAR, ryari riherereye mu Cyahafi, ubu ni mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo w’imyaka 65, yavutse tariki 04 Mutarama 1959 i Gakenke muri Komine Murambi, ubu ni mu Karere ka Gatsibo; kuri ubu akaba yari atuye mu Bubiligi kuva mu 1998.

Yanabonye ubwenegihugu bw’icyo gihugu mu mwaka wa 2005. Ibyaha yahamijwe yabikoreye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu Cyahafi ahari igaraje rye.

UWIMANA Joseline / UMUSEKE.RW

- Advertisement -