Bugesera: Abagore bigishijwe imyuga batangiye gukirigita ifaranga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Akanyamuneza ni kose

Abagore bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mareba bahawe amahugurwa y’imyuga ndetse n’ubuhinzi bwa kijyambere bavuga ko ubuzima bwahindutse kuko bigishijwe gukura amaboko mu mifuka, ibyatumye na bo bakirigita ifaranga.

Babigaragaje ubwo ku wa 30 Gicurasi 2024 bashyikirizwaga impamyabumenyi nyuma yo gusoza amahugurwa bahawe n’umuryango wa Women for Women Rwanda ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera.

Aba bagore bavuga ko kuri ubu ubuzima bwahindutse kuko bahuguwe bakigishwa imyuga ibafasha guteza imbere  imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Murekatete Daphrose avuga ko mbere y’uko ahura na Women for Women Rwanda yari umugore uhora mu rugo, yitinya ndetse anibwira ko nta kintu na kimwe yashoramo amafaranga ngo ayabyaze andi.

Ati ” Ndishimye cyane kuko ibyo bampuguye haba mu gukora bizinesi, gutegura indryo yuzuye, kuboneza urubyaro, ubu nanjye ndi umwe mu badamu bafasha abandi, nta mpungenge mfite.”

Niyonteze Vincesia nawe avuga ko yari abayeho mu buzima bubi ku buryo yatinyaga kujya mu ruhame, gusa ubu ngo arakataje mu rugamba rw’iterambere.

Ati ” Ngize Imana nanjye Women for Women Rwanda nanjye irantoranya, twaje kwigishwa kwizigamira, ukarya ariko ukibuka ko ukwiriye no gutegura ejo heza h’umuryango wawe.”

Dr Alida Furaha Umutoni, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi muri Women for Women Rwanda, avuga ko uyu muryango ushyize imbere guteza imbere umugore mu mibereho myiza ndetse no mu bukungu.

Ati ” Hari bamwe bize ku bijyanye n’ubudozi, abandi bize imirimo itandukanye, muri ibyo byose byabafashije kwivana mu bukene.”

- Advertisement -

Sebatware Magellah, Ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Bugesera, ashima uyu muryango kuba warafashije guhindura imyumvire y’abagore bo mu Murenge wa Mareba, ndetse ko bafatanyirije hamwe gahunda yo kuzamura imibereho y’abaturage.

Ati ” Ubuyobozi bwite bwa Leta icyo bukora ni nacyo namwe abafatanyabikorwa mukora, twese turuzuzanya tukarushaho gushyashyanira umuturage kgira ngo ahindure imibereho, irusheho kuba myiza.”

Abagore bahuguwe na Women for Women Rwanda mu Murenge wa Mareba batangiye ari 100 mu gihe abayasoje ari 97  bitewe n’uko hari abagize impamvu zitandukanye ntibayasoze.

Mu gihe cy’amezi 12 bahuguwe mu myuga ndetse no gukora ubuhinzi bwa kijyambere by’umwihariko banahugurwa mu gutegura imishinga ndetse n’akamaro ko kwizigamira.

Muri iki gikorwa abagore 11 bahuguwe na Women for Women Rwanda basezeranye byemewe n’amategeko n’abagabo babo, ni mu gihe abandi 14 batinyuwe n’abafashanyumvire b’uyu muryango na bo basezeranye n’abagabo babo kubana akaramata.

Bahawe ‘seritifika’ zemeza ko basoje neza amahugurwa bahawe
Hamurutswe imyambaro n’ibindi bikorwa n’aba bagore
Sebatware Magellah, Ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Bugesera yitabiriwe iki gikorwa
Dr Alida Furaha yasabye abagore kubyaza umusaruro ibyo bigishijwe

Abagore bacinye akadiho karahava

Akanyamuneza ni kose

Gitifu w’Umurenge wa Mareba yakiriye indahiro z’abasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Bugesera