Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yashimiye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, kubera Stade Amahoro yavuguruye ikaba yujuje ibisabwa byose ngo yakire Amarushanwa Mpuzamahanga.
Ni ibikubiye mu ibaruwa Ubunyamabanga bwa CAF bwandikiye FERWAFA, kuri uyu wa 13 Kamena 2024.
CAF yateruye ivuga ko nk’uko yabimenyesheje mu matangazo yabanje, avuga kuri raporo y’isuzuma ribanza yakozwe kuri sitade Amahoro iri i Kigali mu Rwanda.
CAF iti “Twishimiye kubamenyesha ko iyo Stade yemerewe kwakira amarushanwa ya CAF na FIFA, nyuma yo gusanga yujuje ibisabwa byose ngo yakire imikino nk’iyo.”
Yongeraho it “Tuboneyeho gushimira inzego zose zabigizemo uruhare ndetse na FERWAFA ki mavugurura y’agatangaza yakozwe kuri iyi sitade , ibiyigira hamwe mu hantu hahambaye ku mugabane wa Afurika.”
Kuva muri 2022, nibwo imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro yatangiye.
Iyi Stade yongerewe ubushobozi ndetse ijyanishwa n’igihe. Mu mavugurura yakozwe harimo kongera imyanya yavuye ku 25.000 ikagera ku bantu 45,000 bicaye neza.
Amashusho agaragaza ko iyi sitade ifite ikibuga cy’umupira w’amaguru cya 105 x 68m, gifite ubwatsi bwemewe na FIFA.
Sitade Amahoro izaba ikikijwe na Gymnasium Paralympique( ikoreshwa n’abafite ubumuga) , ndetse n’inzu ikinirwamo imikino y’intoki , (Petit Stade) yujuje ibisabwa na FIBA na FIVB.
- Advertisement -
Sitade Amahoro kandi ifite amaduka, resitora, utubari n’ahandi hantu hacururizwa, ndetse n’ahantu habera ibirori.
Biteganyijwe ko izatahwa ku mugaragaro ku ya 4 Nyakanga 2023, u wo hazaba hizihizwa ibirori byo Kwibohora ku nshuro ya 30.
Gusa kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024, iyi Stade izakira umukino wo kuyiganura uzahuza amakipe ya APR FC na Rayon Sports mu cyiswe “Umuhuro mu Mahoro.”
UMUSEKE.RW