Gasabo: Amatsinda yahaye icyanga cy’Ubuzima abafite Virusi itera SIDA

Bamwe mu bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA bo mu Murenge wa Jabana, bahamya ko kwibumbira mu matsinda agamije ku bateza imbere byabafashije guhangana n’ akato n’ihezwa bakorerwa muri sosiyete Nyarwanda, basaba kandi ko bakongererwa ubushobozi mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo.

Ibi byagarutsweho mu nama yahuje abayobozi b’umushinga ugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (CSDI) watewe inkunga na AHF, ubwo basuraga amatsinda y’abafite Virusi itera SIDA akorera mu Kigo Nderabuzima cya Kabaya mu Murenge wa Jabana.

Ni umushinga ugamije kugabanya akato n’ihezwa bikorerwa abafite Virusi itera SIDA no gushishikariza abantu bose kumenya uko bahagaze, abafite ubwandu bagafata imiti mu rwego rwo gukomeza gukora ibikorwa bibateza imbere.

Abahagarariye amatsinda bagaragaje ko imbogamizi zikomeye bafite zishingiye ku kuba ibyo bari barahawe byo kubafasha kwiteza imbere na CSDI byaragizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

Uwingabire Christine utuye mu Mu Mudugudu w’Ihuriro, mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana, avuga ko bashinze aya matsinda bagamije gukangurira abaturage kwipimisha ku bushake Virusi itera SIDA kugira ngo bamenye uko bahagaze no kurwanya ubwandu bushya.

Ati“Umuryango wa CSDI waradufashije udutera inkunga tugura amatungo kugira ngo natwe tubashe kwizamura, turamutse twongerewe ubushobozi byadufasha kongera amatungo yacu.”

Uwihanganye Phocas atangaza ko kwiyakira ukamenya ko ubuzima bwawe buhindutse n’uko ugomba kwitwara ari intwaro ikomeye bigiye muri aya matsinda.

Asobanura ko usanganwe virusi itera SIDA ubuzima bwe buba butarangiye kuko iyo afashe imiti neza agirira umuryango we akamaro b’igihugu muri rusange.

Ati” Natwe ubu tubonye inkunga yadufasha mu ku twunganira mu mibereho byadufasha mu kurwanya ihezwa ridukorerwa, ikindi tugahabwa n’ikinyabiziga cyajya kidufasha mu bukungurambaga.”

- Advertisement -

Murebwayire Donatha, Umuyobozi w’itsinda ryitwa “Kwigira” rikorera ku Kigo Nderabuzima cya Kabuye avuga ko CSDI itabatereranye no mu bihe bya COVID-19, bahawe ibiribwa n’ibindi byahinduye imibereho yabo.

Ati “Ubu twavuye ku gipimo cy’abantu 350 muri icyo gihe kugeza ubu tukaba tugeze ku bantu 1137 bakurikiranwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabaya.”

Asobanura ko kwihuriza hamwe byabafashije kugabanya akato biturutse ku mirimo itandukanye igenda ikorwa.

Atazinda Louis Marie, Umukozi wa CSDI avuga ko n’ubwo hakiri akato gahabwa abafite Virusi itera SIDA, bakora uko bashoboye kugira ngo abibumbiye mu matsinda asaga 40 bafasha, batekanye kandi barusheho gutera imbere.

Avuga kandi ko bakomeje ubukangurambaga bushishikariza abantu kwipimisha bakamenya uko bahagaze, abasanzwemo ubwandu bushya bakagirwa inama y’uko bakwitwara babufashijwemo n’abaganga.

Ati “Twabashyizemo umutima wo kwizigama ku buryo amatsinda akomeje ibikorwa byo kunahindurira imibereho.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA mu mwaka wa 2019-2020 bwagaragaje ko urubyiruko  48%, abagore 22.4%  n’abagabo 34.8%  bafite virusi itera SIDA bakorewe ibikorwa byo guhabwa akato.

Barashimira CSDI

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW