Gicumbi :  Koperative ihinga  ubwatsi bw’amatungo bwerera iminsi Irindwi

Koperative  Uruhimbi Kageyo yo mu Karere ka Gicumbi ,  yihangiye umurimo wo guhinga ubwatsi bw’amatungo bwerera iminsi irindwi gusa, inaha amahugurwa urubyiruko rusaga 100  ajyanye n’ubwo buhinzi .

Ni uburyo bakoresha bw’ikoranabuhanga  kugira ngo bakumire ikibazo cy’ibura ry’iburyo ry’amatungo.

Nyuma yo kugera kuri ibyo ,ubu iyo koperative  ifatanyije na Mastar card Foundation bafashe urubyiruko rwiga ubuhinzi rugera 158 kugira babigishe gukora ubwo bwatsi  ndetse babashe nabo gushinga koperative.

Muri abo bahawe ubwo bumenyi, 5% muri bo ni Impunzi, harimo kandi abafite ubumuga ndetse n’urubyiruko rwize ubuhinzi.

Kazungu Mireille,  umwe mu bahaguwe na Koperative Uruhimbi Kageyo ,akaba yarasoje muri Kaminuza amasomo mu bijyanye n’ubuhinzi bubungabunga ibidukikije .

Uyu avuga ko  nyuma yo guhabwa amahugurwa  agiye ku bibyaza umusaruro.

Ati “ Ubu buhinzi bw’ubwatsi bw’amatungo buhingwa hadakoreshejwe ubutaka, ni ki mwe mu gisubizo , mu bisubizo birambye, abahinzi bose bagomba kumenya . “

Uyu akomeza ati “ Navuga ko aya mahugurwa yamfashije kumenya ko ari kimwe mu bisubizo birambye kandi bitwegereye, ikibura ari ukubishyira mu bikorwa no ku bikurikiza. Nsanzwe ndi umuhinzi ariko ubu buryo ntabwo nabukorashaga, ni ikintu natangiye gutekereza  ko nanjye nakwikorera kuko ntibisaba ubutaka.

 Ni ikintu ngiye gukora kandi vuba mu rwego rwo gufasha n’urundi rubyiruko muri rusange no kubumvisha ibyiza by’ubu buhinzi.”

- Advertisement -

Bigirima Prosper ni impunzi yo mu nkambi ya Mahama, mu Karere ka Kirehe.

Uyu  avuga ko nawe yishimira ubumenyi yahawe kandi yiteguye kubusangiza abandi.

Ati “ Muri macye nka njye nsoje muri Business and  Enterpreneurship, ni ukuvuga ngo nkanjye nk’urubyiruko rwo mu nkambi, hari ahantu abantu baba batuye nta butaka buba buhari ariko ikoranabuhanga ni ukuntu babikoresha, byamfashije kugenda ntwaye ubumenyi, mvuga ngo nanjye ngiye kubutwara  tubishyire mu bikorwa kugira ngo urubyiruko cyangwa abandi bantu batuye mu karere ka Kirehe  tubasangize ubumenyi twakuye hano.”

Umuyobozi w‘iyi Koperative bita UKC ( Uruhimbi Kageyo Cooperative), Karara Jackson, asobanura uburyo bahingamo ubu bwasti,bifashisha ibinyampeke kandi bakirinda gukoresha ifumbire iyo ari yose.

Ati “ Ni inyubako duhingamo imbere mu nzu idakeneye ibikoresho bihambaye cyane kandi ubwatsi bukaboneka mu minsi irindwi yonyine , tukagurisha ubuhinzi ku borozi, tugura ibinyampeke ku bahinzi ari zo ingano, ibigori, amasaka,hanyuma tukabisukura, tugatangira gutegura ubwatsi  , bugashyirwa aho bubasha gukura dukoresheje amazi yonyine mu kuhira aho tudakeneye gukoresha ifumbire cyangwa utundi dukoko.”

Uyu asobanura ko bafite ubwatsi bwerera iminsi ine bagaburira ibiguruka birimo inkoko ,imbata dendo n’izindi.

Ni mu gihe ubusaruwe mu minsi itandatu buhabwa ingurube. Inkwavu, ihene n’intama.

Ubusaruwe mu minsi irindwi bugahabwa amatungo y’inka ,Ingamiya.

Karara Jackson asobanura ko ari igisubizo ku bahinzi kuko buri ku kiguzi cyo hasi.

Ati “ Ni igisubizo ku burozi kuko ubasha kubona ubwatsi mu gihe gito,ikindi ni uguhangana imihandagurike y’ikirere kuko ubwatsi bubasha kuboneka mu gihe cyose yaba icyizuba. Ikindi birahendutse, nta fumbire ,imiti dukeneye, bikorohera aborozi bitabasabye ikiguzi kinini.”

Uyu muyobozi avuga ko ikilo cy’ubwatsi bw’inka kiba gihagaze hagati ya 190 Frw -130 Frw ku kilo , harimo no kubugeza ku borozi.

Ni mu gihe ku ngurube ari 180 Frw ku Kilo , ihene n’intama ni 160 frw . Ni mu gihe ku nkoko ari 280 Frw ku kilo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ,Uwera Parfaite, avuga ko  kuba hari abahawe amahugurwa kuri ubu huhinzi, bizarushaho kuzamura umukamo ku borozi b’inka.

Ati “ Umusaruro dutegereje kuri aba bana bigishijwe gukora ubwatsi bw’ikoranabuhanga, ni ukugeza mu bice bitandukanye ,ni ukuzamura ubu bumenyi ku rundi rwego kuko bahagarariye benshi mu gihugu ariko by’umwihariko bikazamura n’ubworozi bwacu ariko bwanafasha kuzamura umusaruro w’umukamo w’aborozi bacu by’umwihariko bikaba ari n’uburyo bwo kumenyekanisha iri koronabuhanga mu gihugu.”

Uyu muyobozi avuga ko bizarushaho gutanga n’akazi ku rubyiruko n’abandi bayobotse ubu buhinzi bwifashisha ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’iyi koperative avuga ko ubu buhinzi budasaba ubutaka kandi bugatanga umusaruro
Hatanzwe amasomo ku bijyanye nubuhinzi bwikoranabuhanga.
Urubyiruko rusaga 100 rwahawe-amahugurwa yo guhinga ubwatsi bwaamtungo hifashishijwe koranabuhanga

UMUSEKE.RW