Handball: APR na Three Stars zegukanye irushanwa ryo Kwibuka (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubwo hasozwaga Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu mukino wa Handball, ikipe ya APR HC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Police HC ibitego 24-22, mu gihe mu Bagore irushanwa ryegukanywe na Three Stars.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi, ribera ku bibuga bitandukanye. Ryateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (Ferwahand), Minisiteri ya Siporo na Komite Olempike y’u Rwanda.

Mu makipe y’Abagabo yaturutse hanze y’Igihugu, harimo iza Uganda na Tanzania.

Ikipe zaturutse mu gihugu cya Tanzania, harimo: Ngome HC na Nyuki HC. Izaturutse muri Uganda ni: Makelele University, Prisons Spears HC na UPDF.

Mu Cyiciro cy’Abagore, ikipe zatumiwe muri Uganda ni UPDF HC, Prisons HC na Makelele University. Iyaturutse muri Tanzania ni JKT.

Ikipe zari zitabiriye mu Rwanda mu Bagabo, ni APR HC, Police HC, Gicumbi HC, UR-Huye Nyakabanda na UR-Rukara. Mu bagore ni: UR-Huye, Three Stars na Gicumbi.

Nyuma yo kubanza guhura biciye mu matsinda, hasigayemo izagombaga guhurira ku mukino wa nyuma mu Cyiciro cy’Abagabo.

Mu cyiciro cy’Abagore, amakipe yagiye ahura hagati ya yo maze habarwa iyagize amanota menshi izindi.

Mu Cyiciro cy’Abagore, ikipe ya Three Stars yegukanye igikombe nyuma yo kugira amanota 12, Prisons ya Uganda yabaye iya Kabiri n’amanota 10 mu gihe University Of Kigali yabonye umwanya wa Gatatu n’amanota atandatu.

- Advertisement -

Mu Bagabo, ikipe ya APR Handball Club ni yo yegukanye igikombe itsinze Police Handball Club ibitego 24-22.

Ikipe ya Gatatu mu Bagabo, yabaye iya Gatatu nyuma yo gutsinda Prisons ya Uganda ibitego 36-34.

Uretse guhemba amakipe yitwaye neza, hanahembwe abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi muri iri rushanwa.

*Best Players of Handball 2024 International Genocide Memorial Tournament*

Mu Cyiciro cy’Abagore, hahembwe: Adokorach Brenda wa Prisons, Uwineza Frolence wa Three Stars, Jane Uwase wa Three Stars, Aber Priscillah wa Prisons, Uwanyirigira Betty wa Three Stars, Noella wa Three Stars na Lamunu Scovia wa Prisons.

Mu Cyiciro cy’Abagabo, hahembwe Ayo Patrick wa Prisons, Muhumure Elise wa APR, Anthony wa APR, Aboku Dablniel wa Prisons, Akayezu Andrew Kibonge wa Police, Musoni Albert wa APR na Kayijamahe Yves wa Police.

Mu mwaka ushize, ikipe ya Police HC ni yo yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda Gicumbi HC.

Minisiteri ya Siporo yari ihagarariwe
Umuyobozi wa Ferwahand, yanyuzwe n’urwego irushanwa ryariho
Abayobozi ubwo bakurikiranaga imikino ya nyuma
Three Stars yahize abandi mu Cyiciro cy’Abagore
Umuyobozi wa Ferwahand, Twahirwa Alfred ni we wahembye aba bagore
Ibyishimo byari byinshi
Bati reka dufate akandi gafoto
Kapiteni wa APR HC ubwo yahabwaga igikombe bakoreye
Akanyamuneza kagaragaraga ku maso
Ni igikombe bakuye mu me yo ya rubamba
Bacyishimiye cyane
Imikino yarimo guhangana
Umukino wa Police HC na APR HC uba uri ku rwego rwo hejuru
Gusatira kwagaragaye muri iyi mikino
Ni uku biba byifashe
Iyo ufashe umupira watsinzwe ni uku bigenda
Bisaba agatuza!
Ntibiba byoroshye
Nta mukino wari woroshye
Igisobanuro cyo guhangana
Police HC bayigaranzuye
APR HC yongeye kwisubiza icyubahiro

UMUSEKE.RW