Hashyizweho ibihembo bidasanzwe ku bazitabira ‘Egypt & Middle East Expo’

Abategura imurikagurisha ry’ibikoresho byo mu Misiri ndetse no mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati rizwi nka ‘Egypt & Middle East Expo’, batangaje ko iry’uyu mwaka rizaba ririmo amahirwe yo gutombora itike yo kujya gutembera mu Misiri.

Byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024, aho abategura iyi Expo batangaje ko binjiye mu mikoranire na Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere, EgyptAir, aho izatanga amatike y’ubuntu ku bantu bane mu banyamahirwe bazitabira iyi expo.

Ayo matike azaba ari ayo kujya no kuva mu Misiri.

Umukozi ushinzwe guteza imbere ubucuruzi muri EgyptAir ishami ry’u Rwanda, Niyonzima Fred, yavuze ko mu gihe iri murikagurisha rizaba riba, abazarijyamo bagakenera gukoresha indege zabo, bazagabanyirizwa ibiciro.

Umuhuzabikorwa wa Egypt & Middle East Expo, Haguma Natasha, yagaragaje ko iyi expo izaba idasanzwe kuko hazaba harimo ibicuruzwa bishya bizaba biturutse mu bazaba bayitabiriye bwa mbere, anahumuriza abatewe impungenge n’ibiciro.

Ati “Iyi expo igenda itera imbere kuva yatangira hano muri 2014, igihamya ni uko yavuye ku kuba inshuro imwe ubu ikaba iba kabiri mu mwaka, ibyo byonyine bikwereka ko ari igikorwa cyishimiwe, nanashimira Leta yacu dufatanya.”

Natasha, yavuze ko hari gutekerezwa n’uko hashyirwaho uburyo bwo kwidagadura mu rwego rwo gushimisha abana bazaba bari mu biruhuko bashobora kwitabira iyi expo.

Imurikagurisha rya Egypt & Middle East Expo’ 2024, rizaba kuva ku ya 05 kugeza ku ya 22 Nyakanga 2024, muri Camp Kigali, aho rizajya ritangira 10:00 rikarangira saa 21:00.

Kwinjira bizajya biba ari ukwishyura 500 Frw, cyangwa ukagura itike y’i 1000 Frw, aho abazayigura aribo bazaba bafite amahirwe yo kubona ya matike yo kujya muri Misiri.

- Advertisement -

Uzajya agura itike, azajya asiga imyirondoro ye ahabugenewe.

Ku ya 12 Nyakanga hazakorwa tombora ya mbere izavamo umuntu umwe watsindiye itike yo kujya mu Misiri, aho azaba yemerewe kujyana n’undi, tombora nk’iyo yongere ikorwe ku ya 19 Nyakanga.

Nyuma yo kugerayo aba banyamahirwe bazasangayo irindi tsinda rigizwe n’abategura iri murikagurisha rizabafasha gutemberera mu Misiri mu minsi itanu, nyuma bagaruke mu Rwanda.

‘Egypt & Middle East Expo’ 2024 izitabirwa n’abamurikabikorwa basaga 50 baturutse mu bihugu bya Misiri, u Buhinde, Pakistan, Kenya, Syria, u Bushinwa barimo n’abashya bazava muri Türkiye.

Iri murikagurisha rizwiho kubamo ibikoresho byinshi byifashishwa mu gikoni ndetse n’imyambaro ituruka mu Barabu.

Abategura iri murikagurisha

UMUSEKE.RW