Hasojwe irushanwa “Community Youth Cup 2024” (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubwo hasozwaga irushanwa ry’Abato ryiswe “Community Youth Cup”, ryahuje amarerero yose yo mu Gihugu, Irerero rya Intare FA ryihariye ibihembo.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kamena 2024 kuri Kigali Pelé Stadium, ubwo hakinwaga imikino ya nyuma ku marerero yari yitwaye neza.

Bamwe mu Banyabigwi bakiniye ikipe y’Igihugu, Amavubi bibumbiye mu Muryango uzwi nka FAPA (Former Players Amavubi Association), bari baje gushyigikira uru rubyiruko.

Hari kandi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’abandi.

Iri rushanwa ryari rimaze igihe gisaga ukwezi, ryahuje amarerero menshi mu gihugu yari agizwe n’abana basaga 4000. Aya marero yakiniraga mu ntara aherereyemo mbere yo guhurira kuri Kigali Pelé Stadium mu mikino ya nyuma.

Umukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 16, wahuje Intare FA na Bayern Munich. Intare yatangiye umukino neza ndetse bidatinze Nshimiyimana Olivier atsinda igitego cya mbere ku munota wa 10.

Bayern yatangiye kwinjira mu mukino ariko igice cya mbere cyarangiye Intare FC iyoboye umukino n’igitego 1-0 kuko buri gice cyakinwaga iminota 20.

Intare yongeye gutangirana imbaraga igice cya kabiri maze ku munota wa munani w’igice cya kabiri, Hirwa Ishimwe Thierry atsinda igitego cya kabiri.

Iyi kipe yarushaga Bayern bigaragara, yaje kubona igitego cya gatatu ku mupira Ishimwe Thierry yazamukanye yihuta acenga cyane atera ishoti umunyezamu ntiyamenya aho umupira unyuze.

- Advertisement -

Umukino warangiye Intare FA yanyagiye Bayern Munich ibitego 3-0 bityo yegukana igikombe mu batarengeje imyaka 16.

Iyi kipe nkandi yongeye kwegukana ikindi gikombe mu batarengeje imyaka 13, mu gihe Green Team Football Center yacyegukanye mu batarengeje imyaka 10.

Nyuma y’irushanwa, Rwagasana Fred uhagarariye iki gikorwa yatangaje ko bageze ku ntego zaryo kuko abana babonye imikino kandi biteguye ko ubutaha kizagenda neza kurushaho.

Yagize ati “ Twari dufite impugenge ariko turishimira ko igikorwa cyagenze neza mu by’ukuri byari byiza. Abana babonye umwanya munini wo gukina ndatekereza ko n’ibikomeza gutya bazagera kuri byinshi.”

Yakomeje avuga ko bigenze neza no muri Nyakanga iki gikorwa cyazongera gutegurwa.

Ati “Turateganya ko muri Nyakanga igihe bari mu biruhuko twazongera kubegeranya bagakina kuko birabashimisha kandi bakanagura impano zabo.”

Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe wari uhagarariye iyi Minisiteri muri iki gikorwa yavuze ko bazakomeza gufasha abafite ibikorwa byo kuzamura impano.

Ati “ Byagaragaye ko dufite ikibazo cyo gutakaza impano hagati y’icyiciro cy’imyaka hagati ya 16-19. Icyo kibazo rero turakizi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo tukirwanye kugira ngo tubone ibiragano bisimburana.

Aya marushanwa ni meza kuko arasanga andi arimo porogarame Isonga, aya FERWAFA n’andi. Ibi ni byiza cyane ko abikorera batangiye gutanga umusanzu wawe bakunganira ibisanzwe.”

Yakomeje agira ati “Nibyo koko hakenewe ubufasha bwinshi burimo ko abatoza bacu bahabwa ubumenyi burenze buzabafasha mu gutegurira igihugu.”

Amakipe yabaye aya mbere yahembwe igikombe n’imipira ibiri yo gukina, mu gihe andi yose yitabiriwe irushanwa nayo yahawe umupira wo gukina yatanzwe na FERWAFA.

Uyu mwaka iri rushanwa rifite insangamatsiko igira iti “Dushyigikire ibyo twagejejweho na Perezida Kagame”, mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe mu guteza imbere umupira w’amaguru. Biteganyijwe ko kandi iri rushanwa rizaba ngarukamwaka.

Perezida wa Ferwafa, Munyantwali Alphonse na Fred wayoboye uyu mushinga
Irerero rya Bayern München ryegukanye igikombe mu batarengeje imyaka 10
Intare FA zerekanye urwego rwo hejuru
Ubwo bishimiraga intsinzi
Abitwaye neza bose bahembwe
Abateguye irushanwa bose bishimiye uko ryagenze
Yahindukijwe Gatatu
Umukino w’Irerero rya Bayern München na Intare FA werekanye ko mu Rwanda hari byinshi byo gushimira mu bato
Murangwa yari ahari
Abakiniye Amavubi bari baje gushyigikira aba bana
Abatoza b’Irerero rya Bayern München barebaga uko ingimbi za bo ziri kwitwara
Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Ngarambe Rwego, yaje guhemba aba basore
Intare FA yerekanye ko ifite abana bazi guconga ruhago
Intare FA n’abayobozi ba yo bakoze akazi gakomeye
Ishimwe ni umwe mu bitwaye neza muri iri rushanwa

UMUSEKE.RW