Ibiganiro na Elijah bigeze kure! Ibyavuye mu kiganiro cya Kanyabugabo na Jean Fidèle

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo guhura bakagirana ibiganiro birimo ubwiyunge, Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle na Hadji Kanyabugabo Muhammed, biyemeje guhuza imbaraga mu kugura abakinnyi ndetse bahera ku biganiro na Ani Elijah wavuzwe muri APR FC na Police FC.

Hari hashize iminsi umubano utari mwiza hagati y’umuyobozi wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle na Hadji Kanyabugabo Mohammed wihebeye iyi kipe.

Kimwe mu byatumye uyu mubano uzamo agatotsi, ni umusaruro mubi wa Gikundiro mu mwaka w’imikino 2023/2024.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko aba bagabo bombi bagize umusangiro wari ugamije ubwiyunge no kongera guhuza imbaraga mu kubaka iyi kipe.

Mu byo bashyize imbere, ni ukubanza kugura rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah ukomoka muri Nigeria.

Amakuru yizewe avuga ko ibiganiro bigeze kure hagati y’ubuyobozi bw’iyi kipe n’ushinzwe gushakira akazi uyu mukinnyi (Agent).

Ku kigero kiri hejuru ya 85%, ibiganiro biri kugenda neza ku buryo mu gihe nta yindi kidobya yazamo, uyu munya-Nigeria yazakinira iyi kipe y’i Nyanza mu mwaka utaha w’imikino 2024/2025.

Hadji Kanyabugabo, aherutse kugaragaza ko atishimiye umusaruro nkene wa Rayon Sports ndetse avuga ko ubu yamaze kuba umufana wa Gasogi United.

Uyu mukunzi wa Gikundiro, ari mu baba hafi cyane y’iyi kipe ndetse aherutse no kubishimirwa n’Ubuyobozi bw’ikipe.

- Advertisement -
Ani Elijah yatsinze ibitego 15 mu mwaka w’imikino ushize 2023/2024
Hadji Kanyabugabo na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, baherutse guhura bongera kwiyunga

UMUSEKE.RW