Itorero Presbyteriénne Rwanda rivuga ko ryafashe ingamba zo kubaka igihugu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abashumba b'Itorero rya Peresipiteriyene Rwanda,Peresipiteri ya Rukoma bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kamonyi: Itorero Presbyteriénne mu Rwanda  rivuga ko ryafashe ingamba zitandukanye mu kongera kubaka ighugu , baharanira gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no gukumira ko yakongera kuba mu gihugu.

Ibi iri itorero ryabitangaje kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 1 Kamena 2024, ubwo  Peresebiteri ya Remera, mu Karere ka Kamonyi,  ryibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 19994, hibukwa abari abashumba, abakirisitu , abarimu n’abandi bishwe.

Visi Perezida w’Itorero Presbyteriénne mu Rwanda, wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru w’Iri torero, Rev. Dr. Pascal BATARINGAYA , nawe yabanje kugaya abari abashumba batatiriye inshingano , bakijandika muri Jenoside.

Yavuze ko amateka yabaye mu Rwanda yasize amasomo akomeye bityo biyemeje kubaka igihugu.

Ati “Itorero Presbyteriénne mu Rwanda   ryakuyemo amasomo akomeye muri ayo mateka ashaririye muri uru Rwanda rwacu kandi ryafashe iyambere ndetse n’ingamba zikomeye mu kongera kubaka iki gihugu ,gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.”

Akomeza ati “ ko iri torero rizakomeza kwita ku bantu b’amikoro macye, rifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere, gukangurira abanyarwanda kubungabunga ibyagenzweho ndetse no kubyongera.”

Yasabye abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange gutoza abakiri bato  ubunyarwanda buzira umugayo n’ubumuntu buzira urwango.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi , Benedata Zacharie, yashimiye uruhare rw’iri torero mu kubaka igihugu, abasaba kwimakaza ubumwe hirindwa amacakubiri.

Ati “[Ndashimira] Itorero Presbyteriénne mu Rwanda by’umwihariko Presipiteri ya hano Remera,ku bikorwa byinshi rikomeje gukora mu kunga no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti aariko n’abayikoze muri rusange. Twese duhurira mu nsengero, nta macakubiri agihari. Ibyo bikwiye bitubera umusingi no n’ishingiryo ryo  kwamagana igikorwa icyo ari cyo cyose cyaganisha ku ngengabitekerezo ya Jenose.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr NAHAYO Sylvere , we yasabye abagifite umutima ubacira urubanza kwirega , kugira ngo hatangwe ubutabera.

Ati “Ni byiza ko abakoze Jenoside batabashije gukurikiranwa, bagifite umutima ubarega, ubakomanga, ni batere intabwe nk’iy’abayirokotse bateye, bakabasha kubabarira ndetse bakaba n’abatarigeze basaba imbababazi. Ni inzira nziza yadufasha kugera ku bumwe n’Ubudaheranwa, ndetse no kugeza kuri gahunda Ndi Umunyarwanda.”

Iri torero rya Presbyteriénne mu  Rwanda   Peresibiteri ya Remera ryhoze mu cyahoze ri komine Taba muri Gitarama. Rikaba ryaguyeho Abatutsi 1964.  Mu rwibutso rwa Remera ho hashyinguye imibiri 105 .

Inyubako y’Itorero Peresipiteriyene Rwanda , Peresipiteri ya Remera muri Kamonyi

UMUSEKE.RW