Kagame yandinze imipanga, yanshyize mu beza – Mama Mukura

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mukanemeye Madeleine uzwi nka ‘Mama Mukura’, yavuze imyato Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame avuga uko yamwubahishije akamurinda imipanga ndetse akamushyira mu beza.

Kuri uyu wa Kane, ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, byakomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yerekeje mu Majyepfo kuhakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza.

Mukanemeye Madeleine uzwi nka ‘Mama Mukura’ kubera urwo ayikunda, yavuze ko yiteguye kuzatora Paul Kagame kuko afite impamvu nyinshi zituma ari we uba amahitamo ye.

Ubwo yaganiriraga n’umunyamakuru bahuriye mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, yamweretse ifoto ye aramubaza ati “Wamubonye? Nta kintu ntazamukorera nawe ntacyo atazankorera.”

Mama Mukura yakomeje avuga ko Paul Kagame yamukijije imipanga ndetse akaba yaramushyize mu beza.

Ati “Naje kureba Paul Kagame. Yankijije imipanga. Ampa urukundo rw’Imana. Paul Kagame yaduhaye amatungo. Yaduhaye kwambara inkweto tutarigeze twambara inkweto.”

Yakomeje ati “Yadukuye mu buhake. Yatugize beza. Nzamukunda kugeza ku rupfu.”

Mukanemeye yari yatoranyijwe nk’uzakira Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans (VCWC) mu gihe cyari kuba kigeze i Kigali ariko ntikikibereye mu Rwanda kuko haseshwe amasezerano hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na Easy Group EXP yari ishinzwe kugitegura.

- Advertisement -

Uyu mubyeyi asanzwe yarihebeye ikipe ya Mukura VS yo mu Karere ka Huye n’ubwo we atuye mu Karere ka Gisagara.

Mukanemeye yavuze uko Paul Kagame yamurinze imipanga
Yihebeye Mukura VS n’Amavubi
Yabukereye mu kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi
Ababyeyi batandukanye babukereye
Yari aherutse guhabwa inshingano mu Gikombe cy’Isi cy’aba-Veterans
Abo mu Majyepfo bizihiwe
Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yakomereje mu Majyepfo
Abanyamuryango b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, babukereye mu Majyepfo

UMUSEKE.RW