Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yijeje abaturage b’i Karongi ko umuhanda Muhanga-Karongi umaze igihe warangiritse ugiye gusanwa mu gihe cya vuba.
Yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki 30 Kamena 2023, ubwo yari mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera aho Umuryango FPR-Inkotanyi, wari wakomereje ibikorwa byo kumwamaza nk’umukandinda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari umuhanda ujya i Muhanga, utameze neza ko kandi icyo kibazo cyakabaye cyarakemutse kera, asezeranya abaturage ko kigiye gukemuka vuba.
Ati “Hanyuma hari umuhanda uva muri ibi bice ugenda ukagera za Muhanga. Ntabwo nishimye cyane, ikibazo gihari cyakabaye cyarakemutse kera ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka byanze bikunze. Aho tuvugiye aha abo mbwira barumva.”
Yongeraho ati” Kugira ngo ibyiza bitatse utu turere ndetse byubakire ku kiyaga abantu bashobore kubigana mu buryo bworoshye cyangwa se umusaruro uturuka aha ushobore kugera ku isoko ry’ahandi cyangwa mu murwa mukuru, muvanemo ifaranga. Turashaka ko ari abakerarugendo, abandi bikorera baba urujya n’uruza hagati y’utu turere n’ahandi.”
Aha i Karongi, Chairman Paul Kagame yavuze ko icy’ibanze kugira ngo ibyubakwa birambe, ari imiyoborere myiza ituma ibyo abaturage bemerewe babibona.
Ati “Umuturage w’u Rwanda ikimugenewe agomba kukibona. Mu buyobozi bwiza ntabwo habamo abayobozi bafata ibigenewe abaturage ngo babigire ibyabo. Ibyo turabwirwanya, namwe mukwiriye kubyanga.”
Perezida Kagame yavuze ko kandi bashaka ko amahoteli akomeza kubakwa akaba menshi kandi akaba meza.
Abaturage ba Karongi bahamirije Paul Kagame ko kumutora ari ‘Urucabana’, ahanini babihereye ku bikorwa abakorera byo kubakura mu bukene aho nko mu myaka irindwi ishize muri gahunda yo kurwanya ubukene, hatanzwe inka 4048 muri gahunda ya Girinka mu gihe abobonye akazi muri Gahunda ya VUP ari 42.803.
- Advertisement -
Umwijima waribagiranye i Karongi, kuko ubu ingo zifite amashanyarazi zikubye gatanu ziva ku 12.321 mu 2017 zigera ku 64.737 mu 2023.
Paul Kagame yabwiye ababarirwa mu bihumbi 170 bari kuri iyi Site ya Mbonwa ko imyaka itanu iri imbere, nibamutora ku wa 15 Nyakanga, izarangwa n’umuvuduko wo gukora ibindi byinshi kandi byiza.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW