Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, bwatangaje ko bwafatiye ingamba itsinda ry’insoresore ryigabiza imirima y’abaturage zicukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka ka Karongi, Niragire Theophile, yabwiye UMUSEKE ko Ku bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli (RMB) bari gushaka uko iki kibazo cya kemurwa burundu, ubucukuzi bukajya bukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ati”Ingamba zihari turi gukorana na RMB twayisabye ko yadushakira kompanyi yacukura ariya mabuye mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo itange akazi kuri bariya bantu babikora bitemewe, bakabikora bahawe akazi n’uwabiherewe uburenganzira“.
Uyu muyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Theophile, yanavuze ko ubushakashatsi bukiri gukorwa ko hategerejwe ikizabuvamo.
Ati”Ubushakashatsi baracyabukora niburangira RMB izafata umwanzuro wo kuhatanga ifite ibimenyetso by’uko ayo mabuye arimo”.
Muri aka karere ka Karongi, ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ni ahantu hatandukanye bityo ku bufatanye n’inzego z’umutekano bari gufatanya guhangana n’abakora muri ubwo buryo.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i Karongi.