Visi Perezida wa Malawi yapfanye n’abantu icyenda

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Visi Perezida wa Malawi, Saulos Chilima hamwe n’abandi bantu icyenda bapfiriye mu mpanuka y'indege

Perezidansi ya Malawi yatangaje ko Visi Perezida w’icyo gihugu, Dr Saulos Klaus Chilima yapfiriye mu mpanuka y’indege arikumwe n’abandi bantu icyenda.

Ku wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, nibwo ibiro bya Perezida wa Malawi byasohoye itangazo rivuga ko ” Indege y’Igisirikare cya Malawi cy’irwanira mu kirere, yahagurutse i Lilongwe mu gitindo cyo kuri uyu wa Mbere Saa 9:17, itwaye Visi Perezida, Dr Saulos Klaus Chilima, n’abandi bantu icyenda, itigeze igwa ku kibuga cy’Indege cya Mzuzu saa 10:02 nk’uko byari biteganyijwe”.

Ryavugaga ko ibikorwa byo kuyishakisha byahise bitangira nyuma y’uko ibuze kuri Radar.

Itangazo ryasohotse ku ya 11 Kanama rivuga ko iyo ndege yaje kuboneka mu ishyamba rya Chikangawa mu gitondo , ariko abantu bose bari bayirimo bapfuye.

Riti ” Nyakubahwa Dr. Lazarus McCharty Chakwera, Perezida wa Repubulika ya Malawi yahise amenyesha ayo makuru mabi, yihanganisha umuryango wa Visi Perezida n’abandi bantu baburiye ubuzima muri iyo mpanuka”.

Perezida yahise atangaza ko igihugu kinjiye mu cyunamo, ibendera ry’igihugu rikururutswa kugeza hagati kugeza igihe hazaba umuhango wo gushyingura.

Visi Perezida wa Malawi abaye umuntu wa gatatu ukomeye upfiriye mu mpanuka y’indege mu gihe cy’amezi abiri gusa.

Ku ya 19 Gicurasi 2024, habaye impanuka ihitana Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi n’abayobozi bari kumwe barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahiah.

Yaje ikurikira iyabaye muri Mata 2024, ihagitana uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, General Francis Omondi Ogolla, hamwe n’abandi ba Ofisiye umunani bari kumwe muri Kajugujugu.

- Advertisement -

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW