Kirasa Alain yabonye ikipe nshya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Uwari umutoza wa Gasogi United, Kirasa Alain, yahawe akazi muri Gorilla FC nk’umutoza mukuru wasimbuye, Ivan Jack Minnaert.

Uyu mutoza watozaga Gasogi United mu mwaka ushize w’imikino, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Gorilla FC.

Kirasa Alain asimbuye Umubiligi Ivan Minnaert watoje iyi kipe mu mikino ya nyuma mu yo kwishyura mu mwaka w’imikino wa 2023-2024, ayifasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere, ariko ntiyakomezanya na yo nyuma yo kutumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku masezerano mashya.

Uretse Gasogi United aherukamo mu mwaka ushize w’imikino ubwo yayiheshaga umwanya wa cyenda ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 36, Kirasa yanatoje amakipe nka Kiyovu Sports yagejeje ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports, Police FC ndetse aba n’umutoza wungirije mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Mu mwaka ushize w’imikino, ikipe ya Gorilla FC yasoreje ku mwanya wa 10 n’amanota 35, aho yarushaga Étoile de l’Est ya nyuma amanota ane.

Kirasa Alain ni umutoza mukuru wa Gorilla FC mu myaka ibiri

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW