Kayonza: Abaturage ntibagisangira amazi n’Inka

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza,barishimira amavomo bubakiwe kuko ubu batakivoma amazi yo mu bishanga, bahamya ko atari meza  ndetse yajyaga anyobwa n’inka zishotse.

Ni amavomo bubakiwe n’umushinga wa KIIWP  (Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project, wo kuhira no gufata neza amabanga y’imisozi, n’ibyogogo muri aka Karere.

Ni umushinga ukorera mu Mirenge  icyenda yo muri aka Karere  ariyo  Rwinkwavu, Ndego, Mwiri, Murundi, Murama, Kabarondo, Kabare ,Gahini , Ruramira .

Uyu mushinga wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Ishimwe Eric wo mu Murenge wa Murundi, Akagari ka Buhabwa avuga ko iri vomo ritaraboneka, bavomaga amazi y’amadamu, bityo bakarwara indwara zitandukanye.

Ati “Ivomo ritaraboneka twavomaga amadamu,akaba ariyo tunywa aakaba ar nayo dukoresha. Inka bazikoreraga ikibumbiro zigashokamo natwe tukavoma amadamu.

Uyu avuga ko kunywa amazi adasukuye byatumaga barwara indwara zirimo inkorora n’ibicurani. Bishimira ko kuri ubu bahawe ivomo ryiza.

Ati “ Byatumye dufasha kubaho no kubona amafaranga yo kubaho kandi bigafasha abashumba  kuko inka zibona nazo amazi kandi natwe bigatuma natwe tubona amafaranga. “

Uyu avuga ko kubera iryo vomo, ubu yaguze igare akoresha mu kuvomera abantu ndetse byatumye agura itungo ry’ingurube.

- Advertisement -

Undi nawe yagize ati “Twese twavomaga ariya y’igishanga atemba, n’inka zajyagamo akaba ariyo tuvoma. Inka zaba zirimo, natwe tukaba ariyo tuvoma, tukayazana, tukanywera aho.Abana barwara inzoka. Ubuzima bwagiye buhinduka kuko twabonye amazi meza, abana ntibakirwara inzoka . “

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon,  avuga ko kuri ubu abaturage batagihurira ku mazi n’inka kuko begerejwe amavomo kandi indwara zaba iziva ku mwanda n’iziterwa n’inzoka zagabanutse.

Ati “ Twabonye ko igipimo cy’abantu bajaya barwara [cyagabanutse]. Ubu aha dufite ibigo Nderabuzima bibiri ariko umubare w’abantu twajaya twakira barwaye izo ndwara yaragabanutse ku kigero gishoboka cyose. Ubu umuntu yumvaga ko kunywa ariya mazi mabi y’igishanga  ari ibintu bisanzwe kuko nta bundi bushobozi yari afite. “

Akomeza ati “Ariko ubu ashobora gushora inka aho zigomba gushora , akanavoma aho agomba kuvoma amazi.”Ubona ko byagabanyije indwara ziterwa n’umwanda,iziterwa n’amazi mabi, abaturage barabyishimiye kandi n’indwara ubona ko zagabanutse.”

Muri aka Karere ka Kayonza, umushinga KIIWP (Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project,)  wafashije abaturage kububakira amavomo 20 azwi nka Nayikondo (Boreholes ), mu rwego rwo kugira ngo banywe amazi meza .

Inka nazo zubakiwe ibibumbiro kuri ubu ntikizinywa amzi mabi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, Gashayija Benon,  avuga ko kuri ubu abaturage batagihurira ku mazi n’inka
Uyu muturage avuga ko ivomo yaribyaje umusaruro kuko ubu yaguze ingurube abikesha kuvomera abantu ba kure
Abaturage bataraboma amazi meza bavomaga amadamu bityo bikaba byabatera indwara

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW/ Kayonza