Kenya byafashe intera abantu 22 biciwe mu myigaragambyo

Ubutegetsi bwa Perezida William Ruto ntibworohewe, urubyiruko rwiraye mu mihanda rwamagana itegeko ryo kongera umusoro ku bintu bitandukanye ryiswe “finance bill” kugira ngo rifashe kuzahura ubukungu bw’igihugu.

Perezidante wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya, Roseline Odede yavuze ko ari bwo bwa mbere imyigaragambyo iguyemo abantu benshi mu gihe gito muri Kenya, avuga ko bari gukurikirana ibiba kandi bazakora iperereza.

Ati “Mu mibare dufite hamaze gupfa abantu 22 benshi baguye i Nairobi, dufite abantu 300 bakomeretse mu mibare yacu, abandi 50 batawe muri yombi.”

Abigaragambya biganjemo urubyiruko bibasiye ibikorwa bya Leta nk’Inteko ishinga amategeko barayitwika, batwika indege yari ku kibuga cy’indege iparitse, basahura amaduka ya bamwe mu Badepite, ndetse banahangana bikomeye n’abapolisi harimo no kubatera amabuye.

Perezida William Ruto mu ijambo yagejeje ku gihugu ku mugoroba wo ku wa Kabiri, yamaganye abigaragambya avuga ko inzego z’umutekano zigomba guhangana n’uwo ari we wese ushaka kuzana umutekano muke mu gihugu.

Abasirikare bafite intwaro basyizwe ahantu hose, ngo bakumire abigaragambya. Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amashusho arimo urufaya rw’amasasu, bivugwa ko urubyiruko rushaka kwinjira mu ngoro ya Perezida.

Ihuriro Azimio ritavuga rumwe na Leta, ryamaganye imyitwarire y’abashinzwe umutekano mu guhangana n’abigaragambya, rishinja Perezida William Ruto guhangana n’abaturage ashinzwe kurinda, no kubica.

Azimio ryasabye ko abantu batawe muri yombi barekurwa, hagakurikiraho ibiganiro.

Imyigaragambyo ikomeye imaze kugwamo 22 n’ibikorwa remezo bitandukanye byarangiritse

UMUSEKE.RW

- Advertisement -