Kwibuka 30: Abagize Authentic Word Ministries / Zion Temple CC biyemeje gusana igihugu

Abagize Umuryango Authentic Word Ministries ribarizwamo Itorero Zion Temple Celebration Center, uyobowe na Apôtre Dr Paul Gitwaza, Ku wa 5 Kamena 2024,bibutse ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kugira uruhare kubaka igihugu.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, cyitabirwa n’abahagarariye ibyo bigo byose, basobanurirwa amateka yaranze igihugu n’uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa.

Uyu muryango urimo  Itorero Zion Temple n’ibindi bikorwa birimo , ishuri, banki, ibitaro, ikigo gitegura ibirori, radiyo na televiziyo.

Umunyamabanga Mukuru w’ Itorero Zion Temple Celebration Center, akanaba Umushumba , Muhirwa Jérôme , yavuze ko abakirisitu bateshutse ku nshingano, bijandika muri Jenoside.

Muhirwa asanga  abagize itorero bakwiye kurangwa n’imbuto z’umwuka Wera.

Ati “Tugomba gukosora amakosa yose yakozwe, tukigisha abakirisitu gukizwa by’ukuri dushingiye ku ijambo ry’Imana ku buryo bera imbuto z’Umwuka wera.”

Akomeza ati “Itorero turahamagarirwa kongera gusana igihugu nubwo cyasenyuwe n’abantu batari bakijijwe by’ukuri. Ntabwo umuntu ukijijwe bya nyabyo yakwihakana agakiza kuko azi ko kwica ari icyaha.Kuri twe tugomba guha ubuzima bw’Abanyetorero kandi tukabategura kugira ngo bazajye kubana na Kristo, tugategereza ibyiringiro byacu.”

Umuyobozi w’Ikigo Authentic International Academy akanaba Umuvugizi w’Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo Zion Temple, Tuyizere Jean Baptiste, avuga ko  nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Zion Temple iri mu matorero yafashe iya mbere mu gutegura inyigisho, ibiterane n’ivugabutumwa ryomora ibikomere byo ku mitima.

Ati “ Mu by’ukuri itorero Zion Temple riri mu muryango w’Ijambo ry’ukuri, nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ryakoze ibikorwa byinshi bigamijekomora ibikomere. Twahera mu ivugabutumwa, hagiye habaho ivugabutumwa rikiza umuntu ku giti cye ariko haza n’ibindi bikorwa bitandukanye.

- Advertisement -

Authentic Word Minisitries niyo yabaye iyambere , yatangije igiterane cyitwa’ Heal our Land’ ,icyo giterane cyazengurutse igihugu cyose cyatura umugisha, umushumba Mukuru yageze ahantu hatandukanye by’umwihariko muri Bugesera, yahavuze amagambo akomeye, ubuhanuzi, yatura amagambo akomeye, abantu babona ko nubwo hari ibyashegeshe imitima , hari ibyiringiro.”

Itorero Zion Temple ni rimwe mu  rigizwe n’umubare munini w’urubyiruko .

Umushumba w’Urubyiruko muri Zion Temple, Ndizeye Eric, avuga ko Itorero rifite intego yo gukoemeza kubaka igihugu.

Ati “Impamvu dutekereza Kwibuka kandi akaba ari igikorwa Authentic Word Ministries ikora ngarukamwaka, intego nyamukuru ni yayindi , ni twubake igihugu cyacu. “

Authentic Word ministries .ZIion temple CC basuye urwibutso rwa Ntarama, bashyira indabo kumva ishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside
Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside n’uburyo yashyizwe mu bikorwa

TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW