Kagame yashimangiye ko afitanye igihango n’ab’i Nyamagabe-AMAFOTO

Chairman akaba n’Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga, Paul Kagame yabwiye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe ko bafitanye igihango gikomeye ku buryo ku wa 15 Nyakanga nta gushidikanya ko bazahitamo neza batora ubikwiye.

Perezida Paul Kagame yabivugiye kuri Stade ya Nyagisenyi ubwo yiyamamarizaga gukomeza kuyobora u Rwanda kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Kamena 2024.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Kamena, ni umunsi wa gatanu wo kwiyamamaza kuri Perezida Paul Kagame yakiriwe n’abaturage benshi bazindutse cyane bagana kuri Stade ya Nyagisenyi mu Karere ka Nyamagabe.

Abaturage bateraniye kuri iyi Stade barimo abo mu Karere ka Nyamagabe, Nyaruguru, Nyanza n’abaturutse ahandi hatandukanye.

Uyu mukandida wa FPR Inkotanyi yakomereje kwiyamamaza muri aka Karere ka Nyamagabe nyuma yo kuva mu twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge na Huye kuva ku wa Gatandatu.

Nyamagabe ni Akarere gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Nyamagabe iri hagati y’Uturere twa Huye na Nyamasheke mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Aka Karere kagizwe n’ibice by’icyahoze ari Intara ya Gikongoro yakuweho mu 2006.

Akarere ka Nyamagabe kagizwe n’imirenge 17 ariyo: Buruhukiro, Cyanika, Gatare, Kaduha, Kamegeri, Kibirizi, Kibumbwe, Kitabi, Mbazi, Mugano, Musange, Musebeya, Mushubi, Nkomane, Gasaka, Tare na Uwinkingi.

Abaturage batuye muri Nyamagabe hagendewe ku mibare y’ibarura rusange riheruka, ni 371.501.

- Advertisement -

Aba batuye ku bucucike bw’abagera kuri 441 kuri km² kandi biganjemo abagore ku rugero rwa 52,4% mu gihe urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 rungana na 56,97%.

Ku wa 26 Kanama 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yaherukaga gusura Akarere ka Nyamagabe aho yaganiriye n’abaturage bako kuri Stade ya Nyagisenyi.

Ikaze kuri Stade ya Nyagisenyi, UMUSEKE ugiye kubagezaho uko ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi uko bigenda.

Ibihumbi by’abaturage biteguye kwakira Kagame

UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I NYAMAGABE BIRI KUGENDA:

10:10: Abahanzi batandukanye barimo Riderman, Alyne Sano, Dr Claude n’abandi batandukanye bari gususurutsa abaturage mu ndirimbo zamamaza umuryango FPR Inkotanyi n’izindi zabo zitandukanye.

Umuhanzikazi Ariel Wayz mu basusurukije abaturage

Abaturage bishimira ko bahawe Inka.

Mukandutiye Consolata wo mu Murenge wa Kitabi yabwiye UMUSEKE ko azatora Perezida Paul Kagame kuko yamuhaye umutekano, amwubakira inzu by’akarusho amugabira Inka.

Uyu mubyeyi w’abana bane avuga ko Inka yahawe yamufashije mu iterambere kuko ubu yateye intambwe yo koroza bagenzi be mu rwego rwo kwitura Kagame wamugabiye.

Iyi nka yahawe muri gahunda ya Girinka ubu niyo imufasha kwigisha abana be bari mu mashuri yisumbuye.

Ati “Abana bariga kubera Kagame, nta kibazo cy’ifumbire nkigira nka mbere, imyaka irera kandi tukanywa n’amata.

Ngendahimana Elia w’imyaka 72 y’amavuko avuga ko mu myaka ye yatoye aba Perezida batandukanye ariko Kagame akaba ariwe wamugiriye akamaro anakagirira Abanyarwanda muri rusange

Uyu mukambwe wabyutsa mu ya rubika avuga ko yahisemo gushyigikira umukandida akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, kubera imihanda, amashuri, amazi meza, Umuriro n’amavuriro yagejeje ku batuye Akarere ka Nyamagabe.

Ati ” Ibintu namushimira ni byinshi cyane, tuzi aho yadukuye n’aho atugejeje, tuzamutora 100%.”

Ibi byose bimutera kuba yaje gushyigikira umukandida Paul Kagame, kandi ngo yiteguye kumutora.

Morale ni yose i Nyagisenyi
Ababyeyi bakereye kwakira Kagame wa FPR Inkotanyi
Abafite ubumuga bavuga ko bahawe agaciro

12:38: Dj akomeje gususurutsa abaturage bategereje Perezida Kagame kuri Stade ya Nyagisenyi.

1:00: Uyoboye gahunda yibukije Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baje kwamamaza Perezida Kagame uburyo bwo gusohoka bataha kugira ngo hirindwe umuvundo.

1:02: Umuhanzi Bruce Melodie na Bwiza bahawe umwanya mu ndirimbo bise “Ogera” iyi ndirimbo aho banyuze hose iri kwakiranwa urugwiro n’abaturage.

Nk’uko byagenze mu tundi Turere no muri Nyamagabe irazwi cyane, abaturage bari kuyiririmbana n’aba bahanzi.

Bati “ Rudasumbwa Kagame Paul indashyikirwa Ogera.”

1:40: Abaturage mu byishimo bisendereye bati “Uzi kurinda Mana, uzaturindire Kagame uzi kurinda”.

Barasubiramo amagambo yo mu ndirimbo y’umuhanzi uzwi nka “Ndandambara” ari nako bacinya umudiho muri iyi ndirimbo igenda “Nk’igisirimba”.

Ni mu gihe habura igihe gito ngo Perezida Kagame agree kuri Stade ya Nyagisenyi ahateraniye ibihumbi by’abaturage.

Abahagarariye imitwe ya Politiki yifatanyije n’Umuryango FPR Inkotanyi muri ibi bikorwa ndetse n’indi ifatanya n’uyu Muryango mu kwamamaza Umukandida Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, na bo babukereye kuri Stade ya Nyagisenyi, aho baje kwifatanya na FPR Inkotanyi.

Imitwe ya Politiki umunani irimo PSD, PL, PDI, PDC, PPC, PSP, PCR na UDPR ni yo ishyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ndetse iherekeza Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza.

2:16: Umukandida wa FPR Inkotanyi n’Imitwe ya Politiki bafatanyije kumwamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze kuri Site ya Huye, yakiranwa urugwiro n’ibihumbi by’abamushyigikiye.

Yabanje kuzenguruka mu baturage agenda abasuhuza nabo bazamura amajwi hejuru bamwereka ko bamushyigikiye kandi biteguye kumuha amajwi mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Perezida Kagame i Nyamagabe

Kagame yashimiye ab’i Nyamagabe

2:27: Hari kuririmbwa indirimbo y’Umuryango FPR Inkotanyi yitsa ku bigwi n’ibikorwa by’uyu muryango.

2:30 ubuhamya bwa Asterie Nyirashyaka

Nyirashyaka Asteria, avuga ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga, yari umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 abyiruka, nyuma ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari Zaire icyo gihe.

Nyirashyaka avuga ko akiva mu buhunzi yiteje imbere aza kugira ubuzima bwiza, asabye abateraniye i Nyagisenyi gushimira Paul Kagame wakuye mu buhunzi abana b’u Rwanda.

Ati “Tukiva mu buhunzi kubera Politike nziza ya FPR- INKOTANYI itagira uwo iheza, Nongeye kugarura ikizere cyo kubaho. Nsubira mu ishuri ndangiza ayisumbuye nkomerezaho na Kaminuza, ubu ndi Umurezi.”

Asteria mu izina rya bose, ashimiye Kagame, ashimira n’umushahara wa mwarimu wahinduye byinshi mu buzima bwe.

Nyirashyaka Asteria amashimwe ni yose kubera umutekano yahawe na Perezida Kagame byatumye ashinga ishuri.

Ubu iri shuri rifite abanyeshuri 281, kandi batsinda neza bikaba byarazamuye imitsindire muri Nyamagabe, iri Shuri rikaba rifie abakozi 19 bahebwa neza.

Ati “ Igihugu nagarutsemo, nkakigaruriramo ubuzima, nkashaka, nkabyara, abana bange bakaba bari gukurira mu biganza byanyu nakinganya iki?”.

2:40: Ababyeyi bataramanye na Nyiramandwa Rachel, umukecuru wakundaga Perezida Kagame baririmbye indirimbo imushimira bise ‘Gahorane Amahoro n’Ubumwe’.

Nyiramandwa Rachel yitabye Imana tariki 30 Ukuboza 2022.

Yamenyakanye mu 2010 ubwo yahuraga bwa mbere na Perezida Kagame.

2:52: Kwitwa “Abatebo” byabaye amateka!

Munyantwali Alphonse wakiriye Perezida Kagame, mu ijambo rye abwiye bateraniye i Nyagisenyi ko batewe ishema, bafite Urugwiro n’Urukundo bitewe n’urwo bahawe na Chairman Paul Kagame.

Avuga ko bazirikana aho Perezida Kagame yabakuye ubwo bitirirwaga ‘Ibitebo’

Ati “Nyakubahwa ibyo mwarabidukijije ndabashimiye. Ubu turitirirwa Amajyambere, turitirirwa ibikorwa, turabitirirwa Nyakubahwa Chairman.”

Abaturage ba Nyaruguru barashimira Perezida Kagame wabahaye umuhanda wa Kaburimbo ureshya na kilometero 63.

Abaturage bati “Tuzatora Paul Kagame, Tuzatora Paul Kagame, Tuzatora Paul Kagame.”

Bamusezanyije kuzamutora bose, bakamutora 100%, kuko ari bwo buryo bwo kumwitura ibyo yabakoreye.

Ati “Mu myaka itanu iri imbere mu bikorwa tuzavuduka. Uru rubyiruko mwaduhaye ibyuzuye ntitwagutura ibicagase.”

Chairman Paul Kagame yabwiye abari muri Stade ya Nyagisenyi ko ibizaba tariki 15 Nyakanga, atari ibyo abibutsa babizi kuko uko bazahitamo bazaba bahitamo umutekano, ubumwe, amajyambere.

Ati “Uko bizaba tariki 15 mu kwezi gutaha, ibyo ntabwo nabibibutsa, murabizi. Guhitamo uko muzahitamo, bivuze guhitamo umutekano, ubumwe, amajyambere n’ibindi byiyongera kuri ibyo. Ibyo ntabwo tubitezukaho.”

Yavuze ko abaturage b’i Nyamagabe bamuha icyizere ikizere ko amatora bayarangije.

Ati “Ndabona mwarabirangije rwose, uwicwa n’agahinda ni akazi ke.”

Intore z’Umuryango FPR-INKOTANYI zitera hejuru ziti ” Baziyahure, Baziyahure, Baziyahure Baziyahure, Baziyahure……”

Chairman Kagame yavuze ko hari abahari batareba ibikorwa, kuko babirebye bacisha macye bakaza bakubaka igihugu cyabo.

Ati “Ikibazo n’uko bo batabireba, babirebye bacisha make tugakorana tukubaka uru Rwanda rwacu.”

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gusigasira ibyagezweho u Rwanda rukaba igihugu cyihagije.

Ati “Mwe mufite inshingano yo kubaka u Rwanda rushya, ukubiyemo ubumwe bw’abanyarwanda, amajyambere, umutekano n’ibindi byiza gusa bijyanye n’igihe tugezemo n’Isi turimo.

Ubwo tubifuriza kumenya, tubifuriza ubuzima bwiza, tukubaka hamwe ibikorwaremezo bigomba kubafasha muri iyi nzira turimo, ni mwe igihugu gihanze amaso ku byiza biri imbere biruta ibyo tunyuzemo.”

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo tariki 28 Nyakanga 2024, Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi akomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rusizi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

AMAFOTO: IRADUKUNDA OLIVIER