Minisitiri w’Intebe wungirije wa Luxembourg yasuye imishinga igihugu cye gitera inkunga

Gicumbi: Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Luxembourg, yasuye imishinga iterwa inkunga n’igihugu cye mu karere ka Gicumbi.

Kuri uyu wa 19 Kamena 2024, Xavier Bettel yasuye irerero ry’abana b’inshuke riherereye mu murenge wa Ruvune, akagari ka Rebero rikaba ryakira abana bose, ariko by’umwihariko higanjemo cyane abafite ubumuga bafashwa n’imishinga iterwa inkunga na Luxembourg.

Ku wa Kabiri Xavier Bettel yari yahuye na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro.

Yavuze ko kwita ku bana bafite ubumuga mu irerero rya Rwamiko yasuye biri gukorwa neza nk’uko amasezerano bafitanye abiteganya, asaba ababyeyi b’abana kurushaho kubakunda kuko umwana wese ari nkundi, ndetse ko nubwo baba baravukanye ubumuga bitazababuza kugera ku mahirwe abateganijwe.

Ati “Ni byiza kubona abana bato bigana na bagenzi babo bafite ubumuga, byerekana ko bazabisanzuraho bakababona nka bagenzi babo, kandi niko biri. Umwana niyo yaba afite ubumuga iyo avutse ntibimubuza kugera ku mahirwe aba yavukanye”.

Minisitiri Xavier Bettel yanatanze amata mu irerero rya Rwamiko yasuye, ashima ko habaho na serivisi zo kwita ku mikurire y’abana no kurwanya igwingira bizafasha mu mibereho y’ejo habo heza.

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Gicumbi yanasuye ahari ibitaro bya Byumba hatangirwa  serivisi zo kugorora abafite ubumuga ( Physiotherapy) ashimangira ko bigaragaza umusaruro ushimishije ku nkunga y’ibikoresho bagenera imiryango yita ku burenganzira bw’abafite ubumuga.

Ati “Luxembourg dufitanye imikoranire na Humanity and inclusion (HI) kandi biragaragara ko ibikoresho bifasha abafite ubumuga bigezwa kwa muganga bigafasha abarwayi, kwongerera ubushobozi abaganga bita ku bafite ubumuga na byo bimeze neza, tuzakomeza imikoranire myiza nk’uko u Rwanda n’igihugu cyacu ( Luxembourg) isanzwe iteye”.

Urundi turerei gihugu cya Luxembourg gifasha duherereyemo ibitaro bya Gatagara,  ibya Murunda n’ibitaro bya Gahini gukora insimburangingo, n’ inyunganirangingo mu rwego rwo kwita ku buzima bw’abafite ubumuga. Kuri ubu batangiye n’imishinga igamije kwita ku burezi bufite Ireme budaheza abafite ubumuga.

- Advertisement -

Umubyeyi ufite Umwana ufite ubumuga urererwa mu irerero rya Rwamiko yashimangiye ko yazanye Umwana we atavuga ariko batangiye kubimwigisha kandi yarabimenye.

Ati “Umwana wanjye yaje hano afite ubumuga bwo kudahaguruka ndetse no kutavuga, abaganga bamwitayeho, ubu afite imyaka ine ariko yatangiye kuvuga neza, kandi no kugenda yatangiye guhaguruka hifashishijwe udutebe ariko ubona ko bizaza.”

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yashimye inkunga igezwa mu karere ayoboye, asaba ababyeyi bakivugwaho guhisha abana bafite ubumuga kwegera amarerero, ko bizabafasha kuvuza abana neza kandi ko bitanemewe guheza abana babaziza ko bavukanye ubumuga.

UMUSEKE.RW i Gicumbi