Perezida Paul Kagame yahamirije Abanya-Rusizi ko umutekano w’u Rwanda udakorwaho ko n’abifuza kugirira nabi u Rwanda ntaho banyura.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Kamena 2024, aho Umuryango FPR-INKOTANYI abereye Chairman wari wakomereje ibikorwa byo kumwamamaza nk’Umukandinda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Muri Stade ya Rusizi hari hateraniye ibihumbi birenga 209 by’abanyamuryango ba FPR bari baje kwakira umukandinda wabo.
Ndamwemera Jean Paul watanze ubuhamya bw’uko ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame bwabahaye umutekano bigatuma biteza imbere.
Mu ijambo rye Chairman Paul Kagame yavuze ko umutekano n’ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho nta wabisenya.
Ati “Uwo mutekano muwugiramo uruhare runini, uri mu maboko yacu twese dufatanyije. Mu by’umutekano wacu, ntawe ufite aho yamenera rwose.”
Yongeraho ati ” Abifuza guhungabanya umutekano nabo barabizi ko ntaho bamenera, ni yo mpamvu icyo basigarana ni ukutwifuriza inabi gusa. Muzababatize bajye mu nzira bakwiriye kuba bajyamo.”
Perezida Kagame ubwo yari mu Karere ka Rubavu kuri Site ya Rugerero nabwo yatangaje ko uwakwifuriza u Rwanda inabi ntaho yanyura, ko ariko kubera ko ibyo u Rwanda rwagezeho byose bishingiye ku mutekano, ukwiriye gusigasirwa.
Icyo gihe yagize “Mubona uwakwifuriza u Rwanda inabi yabinyura he? Ntaho kandi uko dutera imbere, uko twubaka byinshi niko dukomeza kubaka n’ubushobozi bw’umutekano kugira ngo ibyo twubaka bizarambe”.
- Advertisement -
I Rusizi, Chairman Paul Kagame yabasezeranyije ko ibyari bitarakorwa bizakorwa akazagaruka bishima.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW