Umurambo w’Umusore utaramenyekana, bawusanze mu gishanga, bigakekwa ko abamwishe aribo bawuhashyize.
Uyu murambo w’umusore utazwi kugeza ubu wasanzwe mu gishanga giherereye mu Mudugudu wa Vunga, Akagari ka Mbare, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Niyonzima Gustave yabwiye UMUSEKE ko nta cyangombwa na kimwe bawusanganye, akavuga ko nta muturage wo mu Murenge ayobora wigeze ataka ko yabuze umuntu we.
Gitifu Niyonzima avuga ko mu batabaye bose nta wabashije kumenya uyu musore witabyimana, agakeka ko abagize uruhare mu rupfu rwe barangije kumwica bazana umurambo we muri Shyogwe.
Ati “Nta muturage wacu ugaragaza ko yabuze umuntu.”
Niyonzima avuga ko bamusanganye ibitaka byo mu birombe bidakunze kuboneka mu Murenge wa Shyogwe kubera ko nta birombe bihaba.
Yavuze ko uyu musore yari mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko akaba yari yambaye ikabutura n’umupira.
Gitifu avuga ko bagiye gutanga amatangazo arangisha uyu murambo, kugira ngo ababuze umuntu wabo baze kuwurebera iKabgayi.
Umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa.
- Advertisement -
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga