Nta muntu n’umwe watinyuka umutekano w’Abanyarwanda- FPR Inkotanyi

Komiseri Ushinzwe Ubukangurambaga mu Muryango FPR- INKOTANYI, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko nta muntu n’umwe watinyuka umutekano w’Abanyarwanda ko by’umwihariko abanya-Rubavu bakwiriye gukora ibikorwa by’iterambere nta nkomyi.

Yabitangaje kuri uyu wa 23 Kamena 2024, ubwo ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bateraniye kuri Site ya Gisa mu Karere ka Rubavu, baje kumva ubutumwa bwa Paul Kagame, Chairman akaba n’Umukandinda wa FPR- Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Utumatwshima usanzwe ari Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga mu Muryango FPR- INKOTANYI, yavuze ko ubwo baherukaga i Rubavu muri 2017, kwamamaza, abaturage ba Rubavu babahaye impano y’indirimbo yitwa ‘ Nta Ndambara’, ko yabaye ndirimbo ikaba n’igitekerezo.

Yasobanuye ko abaturage baturiye umupaka bo mu Mirenge ya Busasamana, Cyanzarwe na Bugeshi ko mu myaka ishize bahoraga bumva ibiturika inyuma y’umupaka, ko nk’abanyarwanda bazi amateka y’ibiturika bagizemo akoba.

Ati “Ariko Nyakubahwa ‘Chairman’, mwabatumyeho murababwira ngo nimukore imirimo yanyu, mukore ubuhinzi bwanyu, mwohereze abana banyu ku mashuri. Nta muntu n’umwe watinyuka umutekano w’Abanyarwanda.”

Utumatwishima yasobanuye ko nyuma yo kugira umutekano usesuye, ibikorwa by’iterambere mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu byarakomeje, ku buryo umujyi wa Rubavu imihanda imeze neza hakeye.

Ati” Dufite n’isoko ryambukiranya imipaka, babandi iyo ibiturika byiroheje baza no guhahira iwacu.”

Utumatwishima yatangaje ko abanya- Rubavu bamutumye ngo abashimirire ‘Chairman’ uburyo yabataaye, ubwo umugezi wa Sebeya watezaga ibiza.

Umuryango FPR- INKOTANYI uvuga ko mu byo uteganya gukora mu myaka itanu [ 2024-2029], uzibanda ku kwihutisha iterambere rirambye rigera kuri buri Munyarwanda wese rishingiye ku ishoramari, ubumenyi, umutungo kamere kandi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

- Advertisement -

Hazashyirwa imbaraga mu guhanga imirimo mishya ibihumbi 250 buri mwaka kandi hibandwa ku bagore n’urubyiruko.

Ibindi bizakorwa ni uguteza imbere ubwikorezi bwo ku butaka, mu mazi no mu kirere kandi hibandwa ku kutangiza ibidukikije, kugeza ku Banyarwanda amazi n’amashanyarazi no guteza imbere ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge buremano, AI.

Mu bindi bizakorwa kandi harimo kubaka igihugu kizira ihohotera cyane cyane irikorerwa abagore, abana n’urubyiruko.

Umuryango FPR Inkotanyi kandi uvuga ko uzakomeza gutsura ubuhahirane n’amahanga no gukorana neza n’indi mitwe ya politiki mu gihugu no mu mahanga.

Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah
Perezida Kagame ubwo yageraga mu Gisa

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW