Nyakabanda: Abanyeshuri ba APACE biyemeje kurandura Ingengabiterekezo ya Jenoside

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubwo habaga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abanyeshuri biga mu Kigo cy’amashuri yisumbuye cya Groupe Scolaire de Mont Kigali APACE, biyemeje ko nyuma yo gusobanurirwa Amateka yaranze Igihugu cy’u Rwanda, bagiye kurwana buri kintu cyose cyazana Ingengabiterekezo ya Jenoside.

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange, bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abanyarwanda bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye byo kwifatanya n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mu Murenge wa Nyakabanda hakomeje ibikorwa bitandukanye by’isanamitima y’Abacitse ku icumu rya Jenoside.

Abatuye muri uyu Murenge, bahamya ko n’ubwo ababuze aba bo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagifite ibikomere, ariko habayeho ubwiyunge no kubabarirana nk’Abanyarwanda bagamije kubaka Igihugu kizira amacakubiri.

Ikirenze kuri ibi kandi gitanga icyizere, ni uko Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyakabanda, ruvuga ko rwahagurukiye kurwanya rwivuye inyuma abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Kigo cy’Ishuri ryisumbuye cya APACE giherereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, bakoze igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iki gikorwa cyabaye tariki ya 31 Gicurasi, kibera ku Kigo cy’Ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire de Mont Kigali APACE.

Abanyeshuri n’abayobozi bo muri iki Kigo ndetse n’abandi bayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, bari baje muri iki gikorwa.

Abaje muri iki gikorwa, babanje kujya ahashyinguye umuryango wa Pasiteri Iyamuremye Amon, maze barabunamira ndetse bahashyira indabo mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

- Advertisement -

Abanyeshuri bo kuri APACE baganiriye na UMUSEKE, bahamya ko bagiye guhagurukira buri umwe ufite Ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya buri wese wagarura amacakubiri.

Uwase Yvonne ati “Njye nari ntaravuka ariko nyuma yo kubwirwa amateka yaranze Igihugu cyacu, njye na bagenzi banjye tugomba gufatanya tukarwanya buri wese washaka kugarura amacakubiri mu Rwanda.”

Kayiranga Jean Irené yagize ati “Nyuma yo gusobanurirwa amateka, tugomba kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera kugira ngo hato tutazisanga twasubiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Abatuye aka Kagari ka Munanira 2 bose, bibukijwe ko bakwiye kwirinda amagambo yose yumvikanamo Ingengabitekerezo ya Jenoside no kureka kuvuga amagambo yose yakomeretse akanasesereza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Basabwe kandi gutanga amakuru y’ahaba hakekwa ko hari imibiri y’abishwe muri Jenocide kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, birakomeje hirya no hino mu Gihugu no hanze ya cyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda ubwo yashyiraga indabo ahashyinguye umuryango wa Pasiteri Iyamuremye Amon
Abakiri bato bari baje muri iki gikorwa
Babanje kujya guha icyubahiro Umuryango wa Pasiteri Iyamuremye Amon, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abana ba APACE bose bari bahari
Basobanuriwe amateka y’uyu muryango
Hari n’abandi Bantu mu nzego zitandukanye
Bunamiye abashyinguye aha
Igikorwa cyabereye mu Kigo cy’Ishuri ryisumbuye cya APACE
Abanyeshuri bo kuri APACE biyemeje kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera
Mu Murenge wa Nyakabanda, bakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

UMUSEKE.RW