Nyamagabe: Biyemeje kwimakaza imikino mu burere bw’umwana

Abafatanyabikorwa mu burezi n’uburere bw’umwana mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Tare biyemeje kwimakaza imikino mu burere bw’umwana.

Byagarutsweho ku ya 18 Kamena 2024, ubwo abo bafatanyabikorwa mu burere n’uburezi bw’umwana bahugurwaga na VSO Rwanda, Twigire mu Mikino muri gahunda yayo yiswe ‘Gukina ni Umusingi wo Kwiga’, igamije guhugura abantu ibyiza byo gufasha abana kwiga binyuze mu gukina.

Mu bahuguwe barimo abayobozi mu nzego z’ibanze barimo, abakuru b’Imidugudu, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, Abafashamyuvire n’abandi batandukanye.

Mukamusoni Juliette usanzwe ari Pastori mu itorero rya EAR Diocese ya Kigeme yavuze ko yungutse ubumenyi bw’uko imikino ifasha abana mu buzima bwa muri munsi.

Ati “Nk’umuntu wahuguwe kandi nkaba mpura n’abantu benshi niyemeje kugenda nkasobanurira abandi ibyiza byo gufasha abana gukina, kuko bituma abana bakuza impano zabo bikabagura mu bwenge.”

Musabyimana Sylvester usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Kigusa mu Murenge wa Tare, yavuze ko yungutse ubumenyi bw’uko imikino ifasha umwana gukuza ubwenge.

Ati” Njyewe numvaga ko imikino atari ngombwa kuko numvaga ko ntacyo imaze. Ubu ngiye gushikikariza ababyeyi ndetse n’abashinzwe amarero gufasha abana kwiga binyuze mu mikino.”

Iyakaremye Donat ukorera VSO yavuze ko biteze ko iyi gahunda izatuma ababyeyi basobanukirwa gukina bigamije kwigisha icyo bivuze n’icyo bimaze.

Iyi gahunda ya “Twigire mu Mikino” abayitegura bavuga ko izafasha mu gufasha gusobanurira ababyeyi n’abandi bafite aho bahurira n’uburezi n’uburere ibyiza byo kwigisha abana binyuze mu mikino, by’umwihariko abafite hagati y’imyaka itatu n’itandatu.

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW i Nyamagabe