Nyamasheke: Ubukwe bwapfuye, abageni barafungwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye  muri yombi abageni bari baje mu bukwe .

Abafunzwe ni   Ntibaziyaremye Daniel w’imyaka  48 na Uzayisenga w’imyaka 29  yari aje gusaba no gukwa.

Aba bakurikiranyweho icyaha cy’ubuharike kuko umugabo yari yarasezeranye mu mategeko n’undi mugore .

Amakuru avuga ko uyu Ntibaziyaremye Daniel yari afite umugore basezeranye bari bamaranye imyaka icyenda kandi  baranabyaranye abana batanu.

Batuye mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke.

Imvaho Nshya ivuga ko uyu mugabo yari umucuruzi ku Isantere y’ubucuruzi ya Nyamirambo.

Ntibaziyaremye avugwaho kuba yaragiranye amakimbirane n’umugore we wa mbere, ahita afatiraho gutereta Uzayisenga baturanye.

Intandaro y’itabwa muri yombi ryabo yabaye ko bapanze ubukwe bwo gusaba no gukwa, umugore mukuru arabimenya abimenyesha RIB.

Ku wa Gatanu tariki ya 7 Kamena,  nibwo hari hateganyijwe ubukwe bwo gusaba no gukwa.

- Advertisement -

Amakuru akomeza avuga ko uyu mugore muto yari amaze iminsi itatu  iwabo yaraje gutegura ubukwe, ibikenerwa byose ku mugeni byaraguzwe.

Umugore mukuru n’abana be bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kumenya ibyategurwaga cyane ko umugore muto ari umuturanyi.

Umugabo n’abamuherekeje benshi yari yaturukanye i  Ngoma, imodoka ebyiri zuzuye, ngo babaye  bagikandakira ahitwa ku Gataka, hafi y’ibiro bya Sitasiyo ya RIB ya Kagano i Nyamasheke, batungurwa no guhagarikwa na Polisi babona ikuyemo wa mugabo imwambitse amapingu bibaza ibyo ari byo.

Uwahaye amakuru  umunyamakuru  ati “Natwe nk’abiteguraga ubukwe twishimiye ko abakwe baje, twayobewe uko bigenze, tukibijujura dusa n’abakubiswe n’inkuba.  Amatelefoni acicikana  ubwira abandi ibibaye, twumva abari bari mu mahema y’aho ubukwe bwari bubere batubwira ko n’umugore  amaze kwambikwa amapingu bamusangishije umugabo we. Abari baherekeje umugabo bakase imodoka bari bajemo bisubiriye i Ngoma.”

Nyuma y’iryo tabwa muri yombi kuko hari hateguwe amafunguro n’ibinyobwa, hafashwe umwanzuro wo kubiha abari batashye ubukwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yatangaje ko  gutabwa muri yombi kwabo kwari ngombwa kuko baregwa icyaha cy’ubuharike.

Ati“Icya mbere ni uko biriya ari ibikorwa bigize icyaha cy’ubuharike kandi gihanwa n’amategeko, ni yo mpamvu ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).”

Yaboneyeho kuburira abantu baharika abagore babo basezeranye byemewe n’amategeko, hatarabayeho urupfu rw’umwe mu bashyingiranywe cyangwa ngo amasezerano ya mbere aseswe, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Meya Mupenzi Narcisse yasabye abaturage kwirinda imigirire mibi nk’iyi, ko n’undi uzabifatirwamo azabihanirwa.

Bivugwa ko bashakaga kujijisha ubuyobozi ngo nyuma yo gusaba no gukwa bazanasezerane byemewe n’amategeko kandi amasezerano n’umugore wa mbere akiriho.

Ivomo: Imvaho 

UMUSEKE.RW