Nyanza:  Ntarindwa ukekwaho Jenoside akihisha imyaka 23 mu mwobo yaburanye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Uyu mugabo akekwaho jenoside akihisha imyaka 23 yatangiye kuburana

*Ahakana ko atigeze yica ndetse atayoboye ibitero

*Yemera ko yagize uruhare mu kwangiza imitungo mu gihe cya Jenoside

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza, ukekwaho Jenoside, akihisha mu mwobo imyaka 23, yatangiye kuburana ifungwa ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Emmanuel Ntarindwa  agera mu rukiko Rwibanze rwa Busasamana,yari yambaye kambambiri z’umutuku, yambaye umupira wo kwifubika w’umutuku n’ipantalo y’ubururu.

Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bifitanye isano na jenoside.

Ubushinjacyaha bwavuze  ko uyu mugabo w’imyaka 51 y’amavuko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na jenoside yakoreye mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo yahungutse avuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 2001 ahishwa n’umugore we Eugenie Mukamana banabyaranye abana babiri imyaka 23 irashira aho yahishwaga munsi y’igitanda.

Ntarindwa kandi ngo rimwe na rimwe yanihishaga mu mwobo yari yaracukuye mu gikari cy’urugo.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Ntarindwa yishe abantu batandukanye aho hari nabo yabanzaga gusambanya nyuma akabica.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Ntarindwa yayoboye ibitero byiciwemo Abatutsi kandi ko yari yarashinze bariyeri ziciwemo abatutsi aho hari nabo yajugunye mu cyobo nkuko hari n’imvugo z’abatangabuhamya zibyemeza.

Uhagarariye ubushinjacyaha yamusabiye gufungwa iminsi 30 .

Ati”Nyakubahwa Perezidante w’urukiko Ntarindwa akomeze afungwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje no kugirango dosiye itunganwe.”

Ntarindwa Emmanuel ahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku byo aregwa  yemeye ibyaha aregwa gusa avuga ko yagiye Kuri bariyeri yiciweho abatutsi ariko ntawe yishe ndetse nta bitero yigeze ayobora.

Ntarindwa Emmanuel uburana atunganiwe yemereye urukiko ko yangije imitungo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Urukiko rwamubajije niba hari icyo yongeraho kumyiregurire ye maze nawe avuga ko asaba imbabazi abanyarwanda bose.

Emmanuel Ntarindwa yatawe muri yombi muri Gicurasi 2024, ahita afungirwa Kuri RIB sitasiyo ya Busasamana i Nyanza kimwe n’umugore we Eugenie Mukamana we akekwaho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.

UMUSEKE wamenye amakuru ko dosiye zabo zombi zakozwe zishyikirizwa ubushinjacyaha ariko Ntarindwa Emmanuel wenyine dosiye iregerwa urukiko naho umugore we Eugenie Mukamana we ararekurwa hagendewe ko atize kandi atanafatanyije n’umugabo we gukora jenoside ku buryo atabiryozwa.

Ubu umugore wa Ntarindwa Emmanuel bikekwa ko yahishe umugabo we imyaka 23 aridegembya.

Niba nta gihindutse umucamanza arafata icyemezo niba azakurikiranwa afunzwe cyangwa adafunzwe mu cyumweru gitaha.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza