Nyaruguru: Imbamutima z’umuturage wahawe icumbi nyuma y’imyaka 13 asembera

Minisitiri Musabyimana yasabye umuturage wari umaze imyaka 13 atagira icumbi, gufata neza inzu yahawe.

Thacienne Mukamana ni umubyeyi w’abana bane, yahoranye n’umugabo ariko ubu ntibakibana kuko baje gutandukana kubera amakimbirane.

Uyu mubyeyi wubakiwe inzu na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ingabo , avuga ko yaracumbitse mu Mudugudu wa Mubuga mu kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Uyu  avuga ko mbere yo kubona iyi nzu yari abayeho nabi bityo ashima ubuyobozi bw’igihugu.

Yagize ati”Umugabo twabanaga ducumbitse tuza kunaniranwa yigira gushaka undi mugore abunsigamo. Byansabaga gutanga imibyizi ngo mbone icyo nishyura inzu ku yindi minsi nkajya guca inshuro

Thacienne akomeza avuga ko afite imyaka 35 y’amavuko yahawe inzu yubakishije amatafari ahiye, ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ikagira ubwiherero,igikoni, ubwogero, aho yanahawe ibiryamirwa, mu ruganiriro hari intebe ndetse n’ibindi bimufasha kubaho neza.

Thacienne avuga ko yari amaze imyaka 13 acumbitse bityo agiye kubyaza umusaruro amahirwe yahawe.

Yagize ati”Nasubijwe kandi nanjye ngiye kubyaza umusaruro amahirwe nagize nkore kugirango nterimbere n’abana banjye”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, wari umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, yasabye uyu muturage wahawe inzu kuzayifata neza kandi bikanamufasha kwiteza imbere.

- Advertisement -

Minisitiri Musabyimana yagize ati”Inzu n’iye, n’ibikoresho birimo byose ni ibye, agomba kubifata neza kuko bizamubera ishingiro ry’impinduka mu buzima bwe kuko umwanya yataga yibaza aho ari burare ntibizongera kumubaho.”

Ingabo z’u Rwanda,Polisi n’inzego za leta bafashije abaturage aho muri aka karere ka Nyaruguru hubatswe inzu eshanu zagenewe abaturage, ndetse abaturage bakanahabwa amatungo magufi ariyo ingurube zigera ku 100 n’ibindi.

Umuryango wahawe inzu yashimye ubuyobozi bw’Igihugu bwamugobotse
Uyu mubyeyi yanahawe ibindi bikoresho bizamufasha

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyaruguru