Perezida Ramaphosa wa Afurika yepfo yarahiriye manda ya kabiri

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yarahiriye manda ye ya kabiri,yizeza  Abanyafurika y’Epfo gukemura ibibazo by’ingutu byugarije igihugu.

Icyakora ishyaka rye rya ANC ryananiwe kubona ubwiganze bw’abadepite mu matora yabaye mu kwezi gushize.

Mu muhango wo kurahira, harimo abakuru b’ibihugu bya  Nigeria, Angola, Zimbabwe, Congo-Brazzaville, na Eswatini.

Cyril Ramaphosa arahira  yagize ati Ndahiriye ko ntazahemukira Repubulika ya Afurika y’Epfo […] Nzubahiriza kandi nshyigikire itegekonshinga n’andi mategeko yose ya repubulika.”

Indahiro ye yakiriwe n’umukuru w’urwego rw’ubucamanza muri Afurika yepfo, Raymond Zondo.

Imbaga nyishi y’abantu bazunguzaga ibendera ry’igihugu bari bateraniye hanze y’ingoro y’umukuru w’igihugu.

Mu ijambo rye ry’irahira,  Ramaphosa yashimye guverinoma ihuriweho igiye kujyaho ariko anaburira abaturage ko niramuka idakemuye mu mizi ikibazo cy’ubusumbane bukabije, ngo igihugu gishobora guhungabana.

Ramaphosa w’imyaka 71 yagize ati “Binyuze mu matora, abaturage ba Afurika yepfo bagaragaje neza ko biteze ko abayobozi b’igihugu cyacu bagomba gufatanya”.

Bategetse ababahagarariye gushyira ku ruhande inzangano no kutavuga rumwe, kureka inyungu zitafatika, maze bagaharanira gusa icyagirira igihugu akamaro.”

- Advertisement -

Ramaphosa yabwiye Abanyafurika y’Epfo ko ihuriro ry’amashyaka yemeye gusangira ubutegetsi ryiyemeje guca ubusumbane no kuzamura ubukungu.

Yanatanze impuruza ko ko igihugu kirimo ubwumvikane buke bukabije hagati y’abifite n’abatifite.

Ati “Nubwo hari iterambere, igihugu cyacu gikomeje kubamo ubusumbane kandi usanga harimo impande ebyiri zihanganye cyane”.

Yanahaye gasopo kandi “abashaka kutwitambika imbere kugira ngo bazane amakimbirane kandi bateshe agaciro inzego z’ubutegetsi zacu.” Ati “Ntabwo bazabigeraho kuko Abanyafurika y’Epfo badashobora kubyihanganira.”

Mu cyumweru gishize abadepite bongeye kumutora kuba perezida nyuma y’amasezerano yo gushyiraho guverinoma ihuriweho hagati ya ANC n’ishyaka DA rifatwa nka mukeba wayo w’igihe kirekire ndetse n’andi mashyaka.

Ishyaka rya ANC, ryari rimaze igihe ritegeka ryonyine kuva politiki y’ivanguramoko ivanyweho muri 1994, ryatakaje ubwiganze ku nshuro ya mbere nyuma y’amatora yo ku ya 29 Gicurasi (5) yatumye nta shyaka na rimwe ryegukana intsinzi.

UMUSEKE.RW