Rayon Sports yahaye ikaze Umurundi mushya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umukinnyi wo hagati w’Umurundi, Rukundo Abdul Rahman wakiniraga Amagaju FC.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu ni bwo Rukundo Abdul Rahman wari umaze iminsi mu biruhuko mu gihugu cy’u Burundi yageze mu Rwanda, aje kurangizanya n’iyi kipe ya rubanda.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Rayon Sports yamaze kumutangaza nk’umukinnyi wayo mushya, binyuze ku mbuga nkoranyambaga za yo, aho batangaje ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Bivugwa ko yatanzweho agera kuri miliyoni 20 Frw, akubiyemo kugura amasezerano y’umwaka yari asigaje mu Amagaju ndetse n’ikiguzi cyo gusinya undi mwaka muri Rayon Sports. Bivugwa kandi ko azajya abona umushahara ungana n’ibihumbu 800 Frws ku kwezi.

Rukundo Abdul Rahman yatsinze ibitego 12 ndetse anatanga imipira icyenda yavuyemo ibitego mu mwaka we wa mbere mu Rwanda, anafasha Amaguju gusoreza ku mwanya wa munani ku rutonde rwa shampiyona ya 2023-2024 n’amanota 39.

Ni umukinnyi wa kabiri Murera itangaje ko yasinyishije muri iyi mpeshyi nyuma ya mugenzi we w’Umurundi, Ndayishimiye Richard waguzwe muri Muhazi United.

Rukundo uzwi nka Pa-Play ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Yahawe ikaze
Yaje mu kipe y’abafana

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW