Ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n’abakinnyi babiri barimo umugande Simon Tamale na Ndekwe Félix, bombi bari basoje amasezerano.
Mu gihe amakipe yo mu Rwanda akomeje kwiyubaka no asezerera abakinnyi agura n’abandi, Rayon Sports nayo ni imwe mu makipe akomeje uwo mujyo, nubwo yo itaratangaza ko yaguze umukinnyi n’umwe.
Mu kiganiro ‘Rayon Time’, Roben Ngabo usanzwe avugira ‘Gikundiro’ yatangaje ko bamaze gutandukana n’abakinnyi babiri bari basoje amasezerano yabo.
Umwe mu batandukanye na Rayon Sports ni umuzamu Simon Tamale ukomoka muri Uganda.
Tariki ya 29 Kamena 2023 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije amasezerano y’umwaka umwe umuzamu Simon Tamale wakiniraga Maroons FC i Bugande.
Uyu Tamale ntiyigeze abona umwanya uhagije muri Rayon Sports, ikaba imwe mu mpamvu itumye atongera amasezerano.
Undi watandukanye na Rayon Sports ni Ndekwe Félix ukina mu kibuga hagati, uyu Ndekwe yari yageze muri Rayon Sports mu 2022 avuye muri As Kigali.
Rayon Sports kandi yaherukaga gutandukana n’abakinnyi batanu barimo umunyezamu Hategekimana Bonheur, umurundi Emmanuel Mvuyekure, ba rutahizamu babiri Alsény Camara Agogo, Paul Alon Gomis ndetse n’umunya-Maroc Youssef Rharb.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW