Rulindo: Hafi y’ahahoze hacukurwa gasegereti hasanzwe umurambo w’umusore

Mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Masoro, hafi y’igisimu cyahoze gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti hasanzwe umurambo w’uwitwa Dufitumugisha Desiré

Amakuru y’urupfu rw’uwu musore w’imyaka 18, yamenyekanye kuwa Mbere Tariki 10 Kamena 2024, mu ma saha ya saa saba n’igice z’amanwa, nyuma y’aho abantu banyuze mu isambu iherereye mu Mudugudu wa Marenge, Akagari ka Kigarama icyo gisimu giherereyemo bakahasanga umurambo urambitse mu masaka ahinze hafi yacyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Alcade Kabayiza,yemeje aya makuru ndetse avuga ko nyiri icyo gisimu yigeze gukurikiranwa kuko cyakorerwagamo mu buryo butemewe.

Yagize ati: “Icyo kirombe cyahoze gicukurwamo amabuye ya Gasegereti, ariko kiza gufungwa ndetse ubwinjiriro bwacyo barabusiba kuko cyakoreshwaga mu buryo butemewe n’amategeko, yewe na nyiracyo yari yarigeze kubifungirwa”.

Yakomeje agira ati “Uwo musore rero we n’abo bari kumwe bitwikiriye ijoro, baracukura, birinjira bagezemo imbere, gaze yo mu bujyakuzimu bw’icyo gisimu ibakogota umwuka, abari kumwe na Dufitumugisha barebye basanga we yamaze gupfa.

Birashoboka cyane rero ko baba barahise bareba uko bateruramo umurambo bawushyira hanze y’icyo gisimu, bahita batoroka kuko ubwo twahageraga nyuma yo guhuruzwa n’abaturage, ariho twawusanze byarangiye. Kugeza ubu ntibaramenyekana abo aribo n’umubare wabo, turacyabashakisha”.

Gitifu  Kabayiza yasabye abaturage  kutishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

IVOMO: Kigali Today

UMUSEKE.RW

- Advertisement -