Rusizi: JADF yashimiwe uruhare rwayo mu Iterambere

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Abafatanyabikorwa mu iterambere bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rusizi bibumbiye mu ihuriro JADF Isonga Rusizi, bashimiwe uruhare bagira mu iterambere ry’aka Karere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwashimiye aba fatanyabikorwa bako ku munsi w’ejo, ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry’iminsi ibiri guhera ku itariki ya 20 -21 Kamena 2024.

Abafatanyabikorwa bitabiriye iri murikabikorwa bagaragaje ko kuryitabira hari icyo baryungukiramo.

Umukozi w’Umuryango Strive Foundation Rwanda, Niyonsenga Edmond, ufasha abantu bo mu miryango itishoboye cyane cyane iy’abana b’imfubyi bibana guteza imbere imibereho myiza yabo.

Ati“Iri murikabikorwa rituma duhura n’abagenerwabikorwa tukabasobanurira neza ibyo dukora, Icyo dusaba ubuyobozi n’uko bwajya bukurikirana ibyo tuba twakoreye abaturage“.

Rubayiza Theogene ukora ibijyanye no gutunganya icyayi cy’umukara, yavuze umumaro w’iri murika bikorwa kuri bo batunganya icyayi cy’uRwanda.

Ati”Abantu bahano i Rusizi bahinga icyayi ariko ntibakinywe, iri murikabikorwa ni umwanya mwiza ridufasha gukundisha abaturage icyayi cyabo bahinga no kubakangurira ku kinywa“.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko bushimira uruhare runini abafatanyabikorwa bikorwa bagira mu iterambere ryako, bunavuga ko n’ubwo bakiri bake ngo hari ibikorwa bukomeza gukora kugira ngo biyongere.

Umuyobozi wungirije w’inama Njyanama y’akarere ka Rusizi, Karangwa Cassien ati “Uyu munsi twishimiye imikoranire y’abafatanyabikorwa n’Akarere, ni ukuganira nabo baba imiryango mpuzamahanga n’ibikorwa bakora byakunganira mu iterambere ry’Akarere“.

- Advertisement -

Mu karere ka Rusizi habarurwa abafatanyabikorwa bibumbiye mu ihuriro DJAF Isonga Rusizi 101 ,Muri bo ab’itabiriye iri murikabikorwa ni 33.

Ubuyobozi bw’akarere bwijeje ko bwiteguye kwakira abandi bafatanyabikorwa

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW i Rusizi.