Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Perezida w’u Burundi , Ndayishimiye Evaliste, ntibitabiriye inama idasanzwe ya 23, ihuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ni inama yateranye ku munsi w’ejo tariki ya 7 Kamena, 2024, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu bya Tanzania, Uganda , u Rwanda ,Sudani y’Epfo na Somalie.
Felix Tshisekedi wa Congo na Ndayishimiye Evaliste w’u Burundi ntabwo bitabiriye iyi inama . Icyakora, Ndayishimiye yahagarariwe na Visi Perezida, Prosper Bazombanza.
Perezida Ruto nawe wari uhagarariwe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , Musalia Mudavadi.
Muri iyi nama, yahamagajwe na Perezida wa Sudani y’Epfo , Salva Kiir uyoboye uyu muryango muri iki gihe ariko abakuru b’ibihugu bakayitabira mu buryo bw’ikoranabuhanga, hemerejwemo Umunyamabanga Mukuru , Veronica Mueni Nduva.
Uyu asimbuye Dr Peter Mathuki wari umaze igihe ari umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
Veronica Mueni Nduva agiyeho mu gihe aka Karere karimo ibibazo by’umutekano mucye by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
ISESENGURA
- Advertisement -
Usibye ibibazo by’umutekano mucye muri Congo, hari kandi ibibazo bishingiye kuri diporomasi birimo ifungwa ry’imipaka y’u Rwanda n’u Burundi.
Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, yavuze ko kuri ubu bari (EAC) 15% mu bijyanye n’imikorere y’uyu muryango kandi bizeye ko imikorere izazamuka.
Ati “ Dutegereje uruhare rwa Somalia mu kuzamura ijanisha. Ni inshingano zo kugira politiki iri ku rwego rungana.”
Perezida Kagame w’u Rwanda, yashimiye ndetse anaha ikaze Nduva ku mirimo mishya , anashimira Dr Mathuki ku bw’akazi yakoze.
Perezida Kagame yabibukije ko “ Vuba hateganyijwe inama ihuza aba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’aka Karere, igamije kuganira uko kagira amahoro.”
Perezida Samia Suluhu Hassan yashimiye Dr Mathuki ku ruhare rwe n’umusanzu mu gutanga icyerekezo cy’iyu muryango wa EAC.
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yasabye Perezida Kiir gushyira imbaraga mu gucyemura ikibazo cy’umutekano mucye wa Congo ndetse no mu Karere.
Perezida Samia Suluhu Hassan yashimiye Dr Mathuki ku ruhare rwe n’umusanzu mu gutanga icyerekezo cy’iyu muryango wa EAC.
UMUSEKE.RW