Umusaza arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu

Nyanza: Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 60 arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 5.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Muyira mu kagari ka Nyamure, mu mudugudu wa Cyegera.                    KARANGWA w’imyaka 60 akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 5.

Ibi bikekwa ko byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Kamena 2024 ubwo uyu musaza yajyaga mu kagari ka Migina mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza gutora nyina w’uriya mwana ngo ajye kumuraza, bageze mu nzira aho umugore yari ari kumwe n’umwana we, umugore yanyuze  mu kabari umugabo akomezanya n’umwana.

Amakuru avuga ko bageze mu rugo (rw’umugabo) aryamana n”umwana, bukeye umwana abwira nyina wari waraye mu kabari ko, uriya musaza yamusambanyije mu kibuno.

Umwe mu bakurikiranye aya makuru yabwiye UMUSEKE ko uwo mugore umwana akimubwira ibyabaye, yahise ajya kwa muganga kuko yari anabonye ibimenyetso ko umwana we ashobora kuba yasambanyijwe.

UMUSEKE wamenye amakuru ko umwana yajyanwe ku bitaro bya Nyanza, naho ukekwaho icyo cyaha, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwamutaye muri yombi.

Hari amakuru avuga ko uriya musaza nta mugore abana na we. Uriya mwana si uwe, na nyina ntiyari umugore we mu buryo bwemewe n’amategeko.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza