Musanze: Wisdom Schools ni rimwe mu mashuri yo mu Rwanda atanga uburezi buhanitse buri ku rwego mpuzamahanga, aho kugeza ubu ryamaze guhabwa amahirwe yo kohereza abana baharangije amashuri yisumbuye, kwiga muri kaminuza z’ibihangange ku isi harimo Amerika, Australia, Canada, Ubwongereza n’ahandi ku isi.
Iby’aya mahirwe atangirwa muri iri shuri byagarutsweho kuri uyu wa 30 Kamena 2024, mu muhango wabaye ku nshuro ya 15 wo gushimira abanyeshuri barangije mu byiciro binyuranye (Graduation) kuva mu mashuri y’inshuke kugeza mu mashuri yisumbuye, aho basabwe guhatanira amahirwe bagenewe yo kwiga muri zimwe muri kaminuza zikomeye ku isi.
Bamwe mu banyeshuri biga muri Wisdom Schools bavuga ko uburezi n’uburere bahabwa bibemerera gutsindira aya mahirwe, na bo bahiga kuzakora cyane kugira ngo bazayigemo ubumenyi bahakura babugarure iwabo kubaka u Rwanda ruteye imbere.
James Irakoze ni umwe mu barangije amashuri yisumbuye yagize ati “Hari amahirwe twasezeranyijwe yo kwiga hanze muri kaminuza zikomeye ku isi, twatangiye kubisaba (Application) kugira ngo tubyemererwe kandi bizashoboka, intego ni imwe ni ukujya kuvoma ubumenyi buteye imbere, tukagaruka tubukoresha mu kubaka u Rwanda ruteye imbere nk’uko bihora mu nzozi zacu.”
Usanase Anela Odreille nawe ati “Ubumenyi dukura muri Wisdom School burahagije ngo aya mahirwe yo kujya kwiga muri izo kaminuza tuyabone, hari ingero nyinshi kuko hari bakuru bacu barangije aha bagiye kwiga mu Bushinwa, Amerika n’ahandi hakomeye ku isi, niyo ntego natwe dufite yo kujya guhaha ubwo bumenyi tukagaruka tukabusangiza abandi ubundi iterambere rikihuta.”
Ababyeyi barerera muri iri shuri nabo bavuga ko batewe ishema n’uburezi n’uburere buhabwa abana babo, by’akarusho bagashimishwa n’amahirwe adasanzwe bahabwa yo kuvoma ubumenyi bwisumbuye mu bindi bihugu byo mu mahanga.
Karangwa Thimothé uhagarariye ababyeyi yagize ati “Abana bacu bahabwa uburezi n’uburere bufite ireme bigaragarira mu mitsindire yabo, ku buryo abiga mu mashuri yisumbuye batangiye gusaba kwiga muri kaminuza zo muri Amerika, Canada Australia Ubwongereza n’ahandi ku buryo ubwo bumenyi bazabuzana bagateza imbere Igihugu n’imiryango yabo.”
Umuyobozi wa Wisdom Schools Nduwayesu Elie, avuga ko bamaze amezi atandatu bemerewe kohereza abanyeshuri babo muri Kaminuza zikomeye ku isi, ndetse bahawe n’umubare w’ibanga (Code) abanyeshuri bakaba baratangiye kubisaba ibintu avuga ko bagezeho kubera uburezi mpuzamahanga bwemewe batanga.
Yagize ati “Tumaze amezi atandatu twemerewe n’umuryango w’abanyamerika College Board umaze imyaka 120 uhuza za kaminuza zikomeye ku isi n’amashuri yisumbuye, ubu abo muwa gatandatu mu mashuri yisumbuye batangiye gusaba kuyigamo, kode yacu ni 392605, iyo bakubajije bashyiramo iyi kode bakabona ari Wisdom nta kindi bakubaza usibye amanota, basanga ari meza banaguha buruse kandi bazazibona kuko ibyo biga ni mpuzamahanga.”
- Advertisement -
Hari hashize imyaka itatu uyu muryango mpuzamahanga w’abanyamerika uhuza kaminuza zikomeye ku isi n’amashuri yisumbuye College Board, usuzuma ubumenyi butangirwa muri Wisdom Schools bamaze kubona ko ari mpuzamahanga babona kubemerera kujya bakira abanyeshuri babo muri kaminuza zikomeye muri Amerika, Canada, Australia ndetse n’Ubwongereza.
Hashize imyaka 15 Wisdom Schools ishimira abanyeshuri barangiza mu byiciro bitandukanye, aho mu mashuri abanza hamaze kurangiza abagera ku 1015, mu mashuri yisumbuye bagera ku 3025, icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bagera kuri 200 boherejwe mu bigo byiza bya leta mu gihe mu yisumbuye nk’icyiriro gitangiye vuba harangije abagera kuri 18.
Janviere NYIRANDIKUBWIMANA / UMUSEKE.RW