Abarimo Nangaa na Gen Makenga basabiwe kwicwa

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Corneille Nangaa na Gen Sultan Makenga bafatanya mu buyobozi bwa AFC/M23

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, bwasabiye igihano cy’urupfu abayobozi b’Ihuriro AFC ndetse n’abamwe mu bayobozi b’Inyeshyamba za M23.

Ni mu Rubanza rwabaye ku wa Mbere Tariki 29 Nyakanga 2024, rubera mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Gombe ruherereye i Kinshasa.

Mu basabiwe igihano cy’urupfu barimo Gen. Sultani Makenga ukuriye Igisirikare cya M23, Corneille Nangaa wahoze akuriye Komisiyo y’Amatora ya Congo nyuma akiyunga kuri M23 , Bertrand Bisimwa, Lt Col Willy Ngoma uvugira M23 n’abandi benshi bo mu ihuriro AFC/M23.

Abaregwa bose hamwe uko ari 26 bashinjwa ibyaha birimo iby’intambara, kujya mu mutwe utemewe ndetse n’ubugambanyi, gusa batanu nibo bari mu Rukiko gusa, kuko aribo bafashwe.

Baregwa ko bakoreye ibyaha mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahamaze igihe imirwano ikomeye ihanganishije igisirikare cya Leta ya Kinshasa n’inyeshyamba za M23.

Aba barengwa kandi basabiwe gucibwa ihazabu ya miliyari 1 y’Amadorali y’Amerika nk’impozamarira ku banye-Congo bagizweho ingaruka n’intambara imaze igihe isakiranya M23 n’ingabo za Leta.

Mu barengwa hiyongereyemo na Colonel Vianney Kazarama wahoze ari umuvugizi wa M23 mu myaka ya 2013 akaba aherutse kugaragara mu mafoto bivugwa ko yafatiwe i Rutshuru.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW