Abaturiye umupaka wa Congo bavuga ko nta makuru bafite kuri Monkeypox

Rubavu: Bamwe mu baturage baturiye umupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wa Petite barriere, bavuga ko nta makuru bafite ku ndwara y’ubushita bw’inkende, (Monkeypox) imaze iminsi ivugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, giheruka gutangaza ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi babiri b’iyi ndwara, basanzwe bakorera ingendo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

Abaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Congo, bakora imirimo y’ubucuruzi, ubwikorezi, n’indi babwiye ijwi rya Amerika  ko  nta makuru ahagije bafite kuri iyi ndwara ya Monkeypox).

Umwe yagize ati “Ntabwo nari nacyumva neza , ntabwo barakitubwira.Iyo cyaje tukabimenya,hano ku mupaka dukoresha uburyo bwo kwirinda. “

Undi nawe ati “ Ntacyo nari numva keretse Ebola, na COVID nta bindi. Birashoboka niba ari icyorezo kiba gihari,urumva tujyayo buri munsi, urumva twagitahana tutabizi niba babimenye, bakangurira buri wese .”

Uyu akomeza ati “ Batugire n’inama n’ingamba zo kukirinda. Ni ugushaka ingamba , nibatwajya dukaraba imiti,twambara udupfukamunwa, hakajyaho ingamba zatuma tukirinda.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi , mu Karere ka Rubavu, CSP Dr. Tuganeyezu Oreste, avuga ko hari gupimwa ibimenyetso bishobora kugaragaza ko umuntu yaba yanduye iyi ndwara.

Ati “ […] Aho dupima tukareba umuriro n’ibindi ku bantu baba bafite iyo ndwara. Ubu rero ku mipaka yombi ibyo bikorwa birakorwa.”

Uyu muyobozi avuga ko hari Abajyanama b’ubuzima bari guhugurwa y’uburyo baemya umuntu ufite ibimenyetso by’iyo ndwara.

- Advertisement -

Yongeraho ko mu Bitaro no bigo Nderabuzima  abaganga bamaze guhugurwa .

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Murindwa Prosper, asaba abatuye aka Karere gukoresha neza ibikorwaremezo byashyizweho mu kwisukura.

Ati “ Ibikorwaremezo bifasha abantu gukaraba aho biri hose kuko turabifite mu karere bikoreshwe , buri wese ntakabibone nk’umurimbo ahubwo ajye abikoresha, umuntu wasuhuje undi, umuntu wamaze gufata ku myambaro, wagiye mu modoka aba afite imyanda yagiye mu kiganza cye,  ni byiza ko abantu bakoresha ibikorwaremezo kuko iyo bidakoreshejwe , bagatekereza ko ntacyo bimaze, bitangira kwangirika .”

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, ku biganza no ku maguru. Ibindi bimenyetso ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Abakoresha umupaka wa Petite barierre bavuga ko badafite amakuru kuri iyi ndwara

UMUSEKE.RW